Visi Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Manzi Willy yavuze ko amafaranga igihugu cyabo gikomeje guhabwa n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga yo kurwanya icyorezo cya Ebola bitazwi aho ajya kuko abaturage bo mu bice byibasiwe nta bufasha bubageraho.
Ibi yabigarutseho nyuma y’aho Banki y’Isi itangaje ko yongeye inkunga yageneye RDC mu guhangana na Ebola yibasiye Intara za Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo na Ituri, aho yose hamwe yageze kuri miliyoni 73$.
Mu butumwa yanyujije kuri X, Manzi yavuze ko hakomeje kuvugwa amafaranga menshi yo kurwanya Ebola RDC iri guhabwa, ariko hakaba hatagaragara aho akoreshwa.
Ati “Dukomeje kumva inkunga n’amafaranga atangwa yo kurwanya Ebola, ariko se mu by’ukuri ajya he? Ese koko ayo mafaranga atangwa kugira ngo afashe abari mu kaga, cyangwa biravugwa gusa ariko ntazagera ku bo yagenewe? Cyangwa se ahubwo yaba atangwa kugira ngo agirire akamaro abantu bake?”
Aya magambo yaje nyuma y’inama yabereye i Kinshasa ku wa 2 Nyakanga 2026, yahuje Perezida Félix Tshisekedi wa RDC na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, wari wasuye RDC mu rwego rwo kuyigaragariza ubufatanye muri iki gihe ihanganye n’icyorezo cya Ebola.
Muri iyo nama, Umuyobozi wa Banki y’Isi ushinzwe Angola, u Burundi, RDC, São Tomé & Príncipe, Albert G. Zeufack, yatangaje ko icyo iyo banki yafashe icyemezo cyo kongera inkunga yacyo kuri RDC.
Yavuze ko amafaranga yari yaragenewe icyo gihugu angana na miliyoni 63 z’Amadolari, ariko ko hongeweho izindi miliyoni 10 z’Amadolari, bituma inkunga yose igera kuri miliyoni 73 z’Amadolari.
Zeufack yavuze ko muri ayo mafaranga, miliyoni 46 z’Amadolari zamaze gushyirwa ukwazo kugira ngo zishyigikire gahunda ya Guverinoma ya RDC yo guhangana na Ebola, kandi ko atari isezerano ahubwo ko ayo mafaranga yatangiye gusohoka.
Ati “Aya si amasezerano y’inkunga gusa ahubwo ayo mafaranga arahari kandi yatangiye gutangwa kugira ngo ashyigikire gahunda ya Guverinoma ya RDC yo kurwanya Ebola.”
Banki y’Isi yavuze kandi ko ikomeje gukorana n’Ikigo Nyafurika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara, Africa CDC, ndetse n’ibihugu bihana imbibi na RDC birimo u Burundi, mu rwego rwo kubifasha kwitegura mu gihe icyorezo cyakwirakwira.
Iyo nkunga ya Banki y’Isi yiyongera ku yindi RDC yahawe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’Ikigega cya Loni gitanga inkunga mu bihe by’ibiza n’andi makuba (CERF).
Visi Guverineri Manzi agaragaza ko nubwo ibyo byakozwe hari impungenge z’uko abaturage bo mu bice byibasiwe n’icyorezo batabona umusanzu w’ayo mafaranga kuko mu rusange Intara zugarijwe cyane na Ebola muri RDC ari Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo hamwe na Ituri.
Ishami rya Loni ryita ku Buzima (OMS) riherutse gutangaza ko iki cyorezo gikomeje gukwirakwira mu bice bitandukanye bya RDC ndetse ko hari impungenge ko umubare nyawo w’abacyanduye ushobora kuba urenze utangazwa.
Kugeza ku wa 2 Nyakanga 2026, Minisiteri y’Ubuzima ya RDC yatangaje ko abantu 1502 ari bo bamaze kwemezwa ko banduye Ebola ya Bundibugyo barimo 473 bapfuye na 213 bayikize.
Mu banduye harimo 42 bashya, bose babonetse mu Ntara ya Ituri na Kivu y’Amajyepfo mu masaha 24 yari ashize mu gihe abapfuye muri ayo masaha ari 26.
Ni mu gihe Uganda ari cyo gihugu cyonyine gihana imbibi na RDC cyagaragayemo abarwayi ba Ebola aho hamaze kwemezwa 21 bayanduye barimo babiri bapfuye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!