IGIHE

Impinduka zakozwe zaba zarakemuye ibibazo mu ngendo rusange i Kigali?

0 28-07-2026 - saa 07:15, Ntabareshya Jean de Dieu

Iyo urebye uko ingendo rusange muri Kigali zisigaye zimeze, ubona ko hari impinduka zikomeye zakozwemo zituma abantu barushaho kwitabira gukoresha bisi mu ngendo kuruta uko byari bimeze.

Ibibazo by’ingendo mu Mujyi wa Kigali byari ingorabahizi, ndetse bamwe bibazaga ikizakorwa ngo bikemuke ariko kuri ubu byamaze guhabwa umurongo.

Ni impinduka zitizanye ahubwo zaturutse ku mbaraga zashyizwe muri uru rwego kugira ngo runoge kandi serivisi itangwa ibe ntamakemwa.

Mu mpera za 2025 ni bwo Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko hagiye kubaho igerageza mu Mujyi wa Kigali ku buryo bwo kunoza gutwara abantu mu buryo bwa rusange muri Kigali.

Mbere y’ivugurura rya serivisi yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, wasangaga imodoka ishobora kumara amasaha abiri cyangwa atatu mu muri gare kugira ngo yuzuze abagenzi, bigatuma bamwe bahitamo gutega moto kuko ari zo zihutaga kurusha kugenda na bisi.

Ibyo kandi byanakurikiragaho igihe kinini bisi imara mu muhanda kubera umuvundo w’ibinyabiziga, ugasanga kugira ngo ugende muri bisi ugiye cyangwa uva mu kazi, biragusaba hafi amasaha atatu yo kugera aho ugiye.

Ni ikintu cyari gihangayikishije cyane abagenda muri bisi n’igihugu kuko gikoma mu nkokora iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Birumvikana ko niba umuntu ashobora kumara amasaha atatu ari muri bisi, mu gitondo n’andi atatu nimugoroba nibura ku munsi amara amasaha ari hagati y’ane n’atandatu adakora kubera kugenda muri bisi.

Ni igihombo kuri we niba yikorera no ku mukoresha mu gihe ari umuntu ukoreshwa n’undi kuko nibura mu masaha 24 y’umunsi, atandatu ahariwe bisi gusa kandi azakenera indi saha yo kuruhuka ku manywa.

Ibyo bisobanuye ko mu masaha 12 agize igice cy’umunsi aho usanga abakozi bamwe bakoramo amasaha umunani cyangwa 12, iyo wabibaraga neza wasangaga batarenza amasaha atanu bari mu kazi.

Ni ibintu bigira ingaruka ku bukungu bw’igihigu kuko umusururo mbumbe ugabanyuka cyane ko abantu baba bakoze igihe gito.

Ibyo rero uretse ba nyir’imirimo, bigira n’ingaruka ku bukungu bw’igihugu kuko budatera imbere uko bikwiye.

Iyo mikorere idahwitse ntiyatumaga hari ubazwa serivisi zitanoze zabonekaga kuko wasangaga ibigo bitwara abagenzi bigaragaza ko byungukira mu kuba byatwaye umubare munini w’abagenzi.

Ibyo byatumye Leta yiyemeza guhindura uburyo bwo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali hagamijwe gutuma bisi yihuta, ntitinde muri gare no ku byapa ndetse no mu muhanda.

Ishyirwaho rya Ecofleet Solutions

Kimwe mu bisubizo cyatekerejwe ni ugushyiraho ikigo cya Leta gikora ubwikorezi, bitandukanye n’uko byari mu maboko y’abikorera bashakaga inyungu batitaye ku bindi.

Iki kigo ni cyo kigenga amasezerano yose y’abatanga serivisi mu gutwara abantu n’ibintu. Iyo ubirebye neza ni Leta ijyamo hagati kugira ngo ikore amasezerano n’abikorera batanga serivisi mu gutwara abantu.

Amasezerano Leta yagiranye n’abikorera ashingiye ku ntego cyangwa se ku mihigo aho abatanga serivisi zo gutwara abantu cyangwa ba bandi bazana abashoferi batwara imodoka, amasezerano bahabwa ashingira ku mihigo.

Mu mihigo bahawe harimo harimo kuba bisi yawe igomba kuba isa neza, kuba itarenza iminota 10 ihagaze muri gare, ntirenze iminota itatu ihagaze mu cyapa, abashoferi bawe ntibabwire abagenzi nabi, bagomba kuba basa neza, ntupakire abantu ngo wuzuze urenze, ntutume abantu biba amafaranga ubirebera n’ibindi.

Icyo Leta yakoze ni nko gukodesha imodoka zari zisanzwe zikoreshwa mu gutwara abantu ku bigo bitandukanye, aho kuba byo byakwishyuza abakiliya, bigakorwa na Leta ahubwo ikazaba ari yo ibyishyura ikiguzi bitewe n’ibyo bumvikanye.

Mu byo byanumvikanyemo harimo ko uwatanze serivisi mbi ahanwa. Izo zirimo nko gutinda guhaguruka muri gare cyangwa mu cyapa, gupakira imizigo hamwe n’abantu, isuku nke n’ibindi bigaragaza serivisi itanoze.

Ishyirwaho rya Ecofleet Solutions ryatumye gutwara abantu bijya mu maboko ya Leta, iba idategereje inyungu mu mafaranga ahubwo itegereje kubona inyungu mu kwihutisha iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Ni byo byatumye bisi yashoboraga kumara amasaha abiri muri gare, itakirenza iminota 10 gusa ikaba ihagurutse, kabone nubwo yaba itwaye umubare muto cyane w’abagenzi.

Umuyobozi Mukuru wa Ecofleet Solutions, Aubin Rukera, aherutse gutangaza ko nyuma yo gukora impinduka, abakora ingendo mu Mujyi wa Kigali bakoresheje bisi bageze kuri 20% bavuye ku 10% ariko bifuza ko mu myaka 10 bazaba bageze nibura kuri 50%.

Leta imaze kugura bisi nshya 190, bituma umubare wose wa bisi zitwara abagenzi zikora muri Kigali ugera hafi kuri 340.

Intego ni uko abaturage babona imodoka ku gihe, bagategereza igihe gito ku byapa, kandi bagakoresha bisi zisukuye kandi zicungwa neza.

Ecofleet Solutions yatanze ibisubizo ku ngendo rusange mu Mujyi wa Kigali

Imihanda ya bisi gusa

Ikindi kintu gikomeye cyakozwe ni ugushyiraho ibisate by’imihanda byahariwe kunyurwamo na bisi gusa. Niba ugenda mu mihanda y’i Kigali, uzabona ibisate by’imihanda byanditswemo ngo ’Bus Only’, bivuze ko ari bisi gusa iyinyuramo.

Ku wa 24 Mata 2026 ni bwo hatangiye gukoreshwa ubu buryo, bugamije gushakira inzira imodoka zitwaye abantu benshi mu buryo bwa rusange.

Imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zigendera mu gisate cyihariye cy’umuhanda mu masaha y’igitondo kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugeza saa yine za mu gitondo ndetse no kuva saa Kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa tatu z’ijoro.

Ibi byagize uruhare mu kugabanya cya gihe abantu bamaraga muri bisi. Kuri ubu niba imodoka itarenza iminota 10 muri gare, ikagira inzira yayo yihariye bituma igenda yihuta ku buryo usanga urugendo rudatwaye n’iminota 20 kandi rwashoboraga gutwara isaha yose.

Ibi byatumye abantu batangira kwitabira kugenda muri bisi kurusha uko babikoraga kuri moto kuko babona zisigaye zihuta nk’uko Mukashyaka Emerthe yabisobanuye.

Ati “Ntabwo nakundaga gutega bisi, ariko kuva aho impinduka zaziye natangiye kuyikoresha. Kubera ko umuntu yabonaga kuza muri gare akamara amasaha abiri muri bisi bigatuma afata moto. Ubu byarahindutse rero umuntu asigaye atega bisi kandi ntakererwe.”

Hari uwabwiye IGIHE ko amafaranga yakoreshaga atega moto kuri ubu akuramo kimwe cya kane gusa akaba ari yo ategesha bisi, andi akayizigama.

Kwigarurira ku mafaranga y’urugendo

Ikindi cyaryoheye benshi mu gukoresha bisi ni ukuba umuntu asigaye yigarurira ku rugendo mu gihe atageze aho icyerekezo kirangirira.

Ubusanzwe wasangaga umuntu winjiye muri bisi iva muri gare ya Downtown yerekeza Kimironko yishyura amafaranga yose y’urwo rugendo nubwo yaba ari buviremo hakurya Kacyiru.

Hari abahitagamo gutega moto kuko babonaga bijya kungana n’ayo bashobora kwishyura kuri bisi kandi batari burangize urugendo rwose. Kuri ubu byarahindutse kuko umuntu aho aviriye mu modoka, abasha kwigarurira bitewe n’aho agarukiye.

Nk’umuntu uvuye ku Downtown yerekeza ku Ruyenzi mu modoka usanga akoresha 400 Frw gusa, uwerekeza mu Gatsata yishyura 350 Frw, kimwe n’uwerekeza Kacyiru yishyura nk’ayo. Ibyo byatumye bamwe bahitamo gukoresha imodoka, nyuma yo kubona ko ibintu byagiye ku murongo kandi ikiguzi ari gito ugereranyije na moto.

Mu bindi byakozwe, guhera mu mpera z’umwaka wa 2025, Umujyi wa Kigali watangiye kongera bisi nini mu byerekezo bitandukanye hagamijwe gutwara abantu benshi ndetse hanatangizwa ibyerekezo bishya.

Nk’icyerekezo cya Downtown-Bishenyi, Downtown-Gihara n’ibindi byashyizweho mu gufasha abatuye muri ibyo bice koroherwa no gutega bisi.

Ibyo byajyanye no kongera imodoka mu muhanda, hanashyirwamo izikoresha amashanyarazi nk’uburyo bwo gukomeza kunoza gutwara abantu mu buryo bwa rusange i Kigali.

Intego yabyo ni uko abantu bagomba guhindura imyumvire y’uko bisi itari iya ba ’Ntahonikora’ ahubwo ari amahitamo buri wese akwiye kugira mu gihe atekereje gukora urugendo.

Nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel bitangije ibitero kuri Iran, byatumye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bitumbagira, abantu bongera kugirwa inama yo gukoresha bisi nk’uburyo bwo kuzigama ibikomoka kuri peteroli igihugu gifite.

Hari ibikwiye kunozwa

Bimwe mu byo abagenzi bagaragaza ko bikwiye kunozwa, harimo ikijyanye n’uburyo abantu bafatwa ku byapa kuko hari ubwo usanga mu byerekezo bimwe, imodoka zihaguruka zuzuye, zirengagije ko hari abantu bafatwa no ku byapa, bakaba bahamara umwanya munini babuze imodoka.

Ibi bibazo kandi byiyongeraho iby’abagenzi bahura na byo muri gare nka Downtown, aho abagenzi bajya mu cyerekezo runaka bamara amasaha bategereje bisi nyamara ku kindi cyerekezo hari umurongo wa bisi zabuze abagenzi.

Ikibazo cy’itinda rya bisi ku byerekezo nka Downtown-Gihara, cyane cyane mu masaha y’umugoroba, gituma abagenzi babyiganira imbere, ku buryo bamwe bahamya ko biba bisa n’aho gutonda umurongo ntacyo bibafasha.

Umugenzi utaha i Gihara yagize ati "Kujya i Gihara nyuma ya saa kumi n’ebyiri ni ikigeragezo. Ni kenshi mara amasaha abiri ntegereje kwicara muri bisi. Kubera umurongo muremure, abagenzi bashize isoni baraza, bagatonda imbere. Bariya bakabaye badufasha baratwihorera ngo n’ubundi twarananiranye."

Abagenzi bajya mu byerekezo bitandukanye basaba hakihutishwa ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigamije gufasha abakoresha bisi kumenya aho igeze n’igihe igerera ku cyapa ku buryo ashobora kumenya iminota ayitegereza.

Ecofleet iri gutegura uburyo bugezweho bw’ikoranabuhanga buzafasha gukurikirana aho bisi ziri n’uko zikora mu gihe nyacyo, ndetse buhe abagenzi amakuru y’igihe bisi zigerera kuri buri cyapa.

Iyo gahunda nirangira gushyirwa mu bikorwa, abaturage bazajya babona gahunda y’ingendo za bisi n’igihe zigerera ku byapa bakoresheje porogaramu zo kuri telefoni n’izindi mbuga koranabuhanga, bikabafasha gutegura ingendo zabo neza kandi bakazigirira icyizere.

Ibyo kandi bijyana no kuba hakwiye gushyirwa imbaraga mu guteza imbere ibice bitandukanye by’Umujyi, ku buryo usanga abantu baterekeza mu byerekezo bimwe buri gihe.

Bikwiye kandi kujyana no kwagura ibikorwaremezo by’imihanda cyangwa kubaka indi mishya kugira ngo urujya n’uruza rukomeze kubaho nta nkomyi.

Umuyobozi Mukuru wa Ecofleet, Rukesha, we yasobanuye ko nibamara kunoza ibikenewe byose, biteze ko umubare w’abagenda na bisi buri munsi uziyongera cyane ugere kuri 50% by’ingendo zizaba zikorwa mu myaka 10 iri imbere.

Kugenda muri bisi kuri ubu bisigaye ari 'flex' nk'uko Umujyi wa Kigali ubivuga
Muri rusange, abagenzi ntabwo bagitinda muri gare bategereje imodoka
Abagenda na bisi barenga 20%
Imihanda ya bisi gusa yafashije mu kwihutisha ingendo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza