IGIHE

Impamvu inganda zitunganya impu zimuriwe i Gicumbi

0 9-06-2026 - saa 17:56, Ntabareshya Jean de Dieu

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yasobanuye ko Rwanda ruri gukora inyigo igamije kwimurira icyanya cy’inganda zahariwe gutunganya ibikomoka ku mpu mu Karere ka Gicumbi.

Iki cyanjya cyagombaga gushyirwa mu Karere ka Bugesera ariko birangira cyimuwe kubera inyigo zagaragaje ko hari ingaruka nyinshi izo nganda zishobora kugira ku bidukikije.

Minisitiri Sebahizi yasobanuye ko mbere y’uko hashyirwaho uruganda rutunganya impu ‘ikaniro’ bisaba kubanza gukora inyigo zigamije kureba niba ahantu rugiye kubakwa hadashobora kuteza ibindi bibazo.

Yabigarutseho ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa 9 Kamena 2026 aganira n’Abadepite ku cyerekezo cy’Igihugu mu guteza imbere inganda mu Rwanda.

Ati “Inganda zitunganya ibikomoka ku mpu. Ni ikibazo navuga ko kimaze imyaka irenze 10 ariko gishingiye kuri tekinoloji ikoreshwa. Ni tekinoliji ihenze, inagoye kumva ari nayo mpamvu mwabonye inganda nyinshi zagiye zibigerageza zafunzwe.”

Yakomeje ati “Umwanda uva mu ruganda rutunganya impu aba ari uburozi, kubera ko bakoresha ibinyabutabire bitandukanye ari nayo mpamvu twahisemo gushyiraho icyanya cyihariye cy’inganda zitunganya impu.”

Yagaragaje ko hari hatekerejwe kuzashyira icyo cyanya mu Karere ka Bugesera ariko igenzura ryagaragaje ko ahagaragaye byagaragaje ko bidakwiriye.

Ati “Mu Bugesera twabonye ahantu nka habiri birangira hose tutahakoresheje, hakozwe inyigo tureba ingaruka izo nganda zizagira ku bidukikije, twasanga zidashobora kwihanganirwa tukajya ahandi. Aho twabonye ha gatatu ni mu Karere ka Gicumbi. Twizeye ko izaduha ibisubizo byiza ariko ntibivuze ko batubujije naho tudashobora kwimuka.”

Yasobanuye ko bitewe n’ingaruka zikomoka ku nganda zitunganya impu, bisaba kwitonderwa kugira ngo hirindwe ko hari inganda zazahita zifungwa kandi ari bwo zari zicyubakwa.

Yavuze ko urugendo rwo gushaka icyanya cyihariye cy’inganda zitunganya ibikomoka ku mpu rukomeje kugirwamo uruhare na Leta ariko ko nimara kubona ahantu hakwiriye ho kubaka izo nganda, hazatangira guhamagarwa abikorera.

Mu mwaka w’Ingengo y’imari wa 2025/2026, MINICOM yari yagenewe miliyari 4,5 Frw ku mushinga wo gutunganya ikaniro ry’impu (Tanery park) mu Karere ka Bugesera ariko nyuma y’uko bigaragaye ko zigomba kwimurwa byarangiye ayo mafaranga akoreshejwe ibindi.

Kugeza mu mpera za 2025, ikilo cy’impu cyaguraga 750 Frw.

Uyu muyobozi avuga ko kuva mu 2024 impu z’inka zoherejwe mu mahanga zigera ari toni 459.000 zinjije arenga miliyari 6,8 Frw. Ni mu gihe impu z’ihene ari toni 3.219.840 zoherejwe mu mahanga zinjije agera kuri miliyari 4,8Frw.

Urwego rw’inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ni rwo rubarizwamo inganda nyinshi, kuko harimo inganda nini 85 n’into 908, mu gihe inganda zikora ibikoresho bitandukanye nini ari 91, inganda nto zikaba 398, inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi nini ni 38, mu gihe into ari 82.

U Rwanda rugiye gushyiraho icyanya cyihariye cy’inganda zitunganya impu i Gicumbi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza