IGIHE

Imitwe ya politiki ikorera mu Rwanda yihanganishije PL ku rupfu rwa Senateri Mukabalisa

0 31-07-2026 - saa 11:22, Jean de Dieu Tuyizere

Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO) ryihanganishije Ishyaka riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Muntu (PL) n’umuryango wa Senateri Mukabalisa Donatille witabye Imana ku wa 30 Nyakanga 2026.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’iri huriro, Senateri Dr. Frank Habineza, rigira riti “Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ryakiranye akababaro kenshi inkuru mbi y’urupfu rwa Nyakwigendera Senateri Mukabalisa Donatille wari Perezida w’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu (PL).”

NFPO yakomeje ivuga ko yifatanyije n’abayobozi n’abayoboke b’ishyaka PL muri ibi bihe bikomeye, inagaragaza izahora izirikana uruhare rwa Senateri Mukabalisa mu bikorwa byayo.

Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana nyuma y’igihe yari arwariye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Urupfu rwe rwamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 30 Nyakanga.

Mukabalisa yari umunyapolitiki w’inararibonye. Yabaye Umudepite, Perezida w’Umutwe w’Abadepite kuva mu 2013 kugeza mu 2024. Nyuma y’amatora rusange yo mu 2024, yinjiye muri Sena.

Mbere yo kwinjira mu bikorwa bya politiki, Mukabalisa yakoze mu nzego zitandukanye zirimo iz’Umuryango w’Abibumbye, aho yakoreye mu Ishami ryawo rishinzwe ubuzima (OMS) ndetse n’irishinzwe iterambere, UNDP.

Ishyaka PL na ryo ryatangaje ko ribabajwe no kubura Perezida waryo, risaba abanyamuryango baryo gukomeza guharanira indangagaciro no gukomeza umurage yasize mu rugendo rwa politiki y’u Rwanda.

Senateri Mukabalisa Donatille yari amaze iminsi arwaye
NFPO yihanganishije ishyaka PL n'umuryango wa Senateri Mukabalisa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza