Urwego rw’imideri mu Rwanda rwateye intambwe ikomeye yo kugera ku ruhando mpuzamahanga binyuze muri gahunda nshya yo kungurana ubumenyi no gufatanya hagati y’abarukoramo mu Rwanda ndetse n’abo mu Bwongereza.
Iyi gahunda yatangirijwe mu gikorwa cyabereye muri Ambasade y’u Rwanda i Londres mu Bwongereza, cyateguwe ku bufatanye na Inzira Creative Partners ndetse n’ihuriro ry’Abanyarwanda b’abanyamwuga bakiri bato baba mu Bwongereza na Ireland.
Ni igikorwa cyahuje abashoramari, abahanzi, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, abashakashatsi, abadipolomate ndetse n’Abanyarwanda baba mu mahanga, baganira ku hazaza h’ubukungu bw’u Rwanda no gushimangira umubano hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza.
Icyo gikorwa kandi cyari umwanya wo kwakira itsinda ry’abashoramari n’abahanga imideli bo mu Rwanda basuye u Bwongereza. Ni urugendo rugamije kumenyekanisha urwego rw’imideli mu Rwanda ku isoko ryo mu Bwongereza no gufungura amahirwe y’ubufatanye, ubucuruzi no kwagurira ibikorwa byabo ku ruhando mpuzamahanga.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, yashimangiye ko Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje guteza imbere ubukungu bushingiye ku guhanga ibishya nk’inkingi ikomeye yo guhindura ubukungu, gutanga imirimo no kongera kugaragara k’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Ati “U Rwanda rwashyize imbaraga mu kubaka ubukungu bushingiye ku guhanga ibishya kuko twizera impano n’ubushobozi by’urubyiruko rwacu. Uruhare rwacu ni ugushyiraho ahantu hatuma ibyo bishya bihinduka ubucuruzi burambye binyuze mu kubona amasoko, ishoramari, ubumenyi n’ubufatanye mpuzamahanga."
Yavuze ko uru rugendo rw’itsinda ry’abakora imideli ari intambwe ikomeye mu rwego rw’abakora imideli mu Rwanda, anagaragaza ko ari itangiriro y’ubundi bufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza muri uru rwego.
Aba bashoramari n’abakora imideli bagiye mu Bwongereza muri gahunda yateguwe na kaminuza ya Westminster, ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza na Ambasade y’iki gihugu mu Rwanda.
Ni gahunda igamije guhuza abashoramari bakora mu bijyanye n’imideli bo mu Rwanda n’ibigo mpuzamahanga, abayobozi mu nganda n’amasoko hagamijwe guteza imbere ubucuruzi bwabo.
Mu biganiro byabaye muri icyo gikorwa, hibanzwe ku bijyanye n’ubucuruzi, imideli, ikoranabuhanga, ishoramari n’ingamba zifatika zo gufasha ubucuruzi bwo mu Rwanda guhangana ku isoko mpuzamahanga.
Ihuriro ry’Abanyarwanda b’abanyamwuga bakiri bato baba mu Bwongereza na Ireland na ryo ryashimiwe uruhare rwaryo mu gushimangira umubano hagati y’u Rwanda, Abanyarwanda baba mu mahanga n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.
Icyo gikorwa cyasojwe n’umwanya wo gusabana no kuganira, aho abitabiriye bahuye n’abahanga imideli, abashoramari, abashakashatsi n’abafatanyabikorwa mu bigo bitandukanye. Benshi bagaragaje icyizere ko iyi gahunda izafasha urwego rw’imideli mu Rwanda kubona amasoko mashya, gukurura ishoramari no gutanga amahirwe arambye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!