Amasezerano Yadea Technology Group, ikigo cy’Abashinwa kiza ku isonga ku Isi mu gukora ibinyabiziga by’amapine abiri bikoresha amashanyarazi, yagiranye na Spiro, ashobora gufasha u Rwanda kugeza ubwikorezi bwa moto ku rundi rwego.
Ubu bufatanye bugamije kwagura uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu bukoresha ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, buhendutse kandi burambye.
Yadea imaze imyaka isaga 20 ikorera mu Mujyi wa Wuxi, mu Ntara ya Jiangsu mu Bushinwa, aho yagiye ihindurira ubuzima ababarirwa muri za miliyoni binyuze mu ikoranabuhanga.
Yadea Technology Group Co. Ltd yashinzwe mu 2001. Yatangiye ari uruganda rusanzwe, ariko iza kuba ikigo kinini ku Isi cyibanda ku binyabiziga by’amapine abiri bikoresha amashanyarazi n’ikoranabuhanga rihambaye.
Ibicuruzwa by’iki kigo kibarizwa mu ntara ifatwa nk’inkingi mwikorezi mu bukungu bw’u Bushinwa, bikoreshwa mu bihugu birenga 100. Kimaze kugurisha ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi birenga miliyoni 100 ku Isi.
Ibicuruzwa byayo birimo moto z’amashanyarazi, amagare y’amashanyarazi, ibinyabiziga by’amapine atatu, scooters, amagare azingwa, batiri zigezweho n’ibindi.
Muri Gicurasi 2016, Yadea yabaye uruganda rwa mbere mu rwego rw’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi mu Bushinwa rwashyizwe ku isoko ry’imari rya Hong Kong.
Icyicaro gikuru cya Yadea kiri i Wuxi, mu Ntara ya Jiangsu. Ifite ibigo 10 bikorerwamo ubushakashatsi n’ibinyabiziga mu Bushinwa no mu mahanga.
Ibi bigo biri mu Ntara za Jiangsu, Tianjin, Zhejiang, Guangdong, Chongqing na Anhui mu Bushinwa ndetse no muri Vietnam, Indonesia, Thailand na Mexico.
Yadea ifite amaduka arenga 40.000 ku Isi. Ifite kandi uburenganzira bwo gukora ibicuruzwa yihariyeho (patent) burenga 2.000, laboratwari eshatu zo ku rwego rwo hejuru, ibigo bitandatu bikorerwamo ubushakashatsi n’iterambere ry’ikoranabuhanga ndetse n’ikigo gishinzwe igishushanyo mbonera cy’inganda.
Ubwo IGIHE yasuraga icyicaro cy’uru ruganda mu Mujyi wa Wuxi, Umuyobozi warwo ushinzwe iyamamazabikorwa mu bikorwa byarwo byo mu mahanga, Sam Yuan, yagize ati “Intego y’ubufatanye bwacu na Spiro ni uguha abakorana na yo moto zigezweho ndetse zikoresha ikoranabuhanga rihambaye.”
Yavuze ko ibikoresho byihariye bigenewe Afurika bizatangira kujya hanze mu 2027 ndetse ashimangira ko 98% bya moto bakora bitangiza ibidukikije.
Yadea mu Rwanda
Moto zigira uruhare rukomeye mu gutwara abantu mu mijyi, cyane cyane i Kigali, aho zifasha abagenzi gukora ingendo zihuse. Zinatunze ibihumbi by’abamotari n’abandi,
Icyakora ubwikorezi bushingiye kuri moto bwagiye buzongwa n’ibibazo birimo izamuka ry’ibiciro bya lisansi, kwangiza ibidukikije n’ibindi.
Ibi byatumye mu 2025, Guverinoma y’u Rwanda ihagarika itumizwa rya moto zikoresha ibikomoka kuri peteroli mu gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali no mu bindi bice by’igihugu.
Kuva moto z’amashanyarazi zigeze mu Rwanda, umubare wazo wiyongereyeho 686%. Ibi bituma u Rwanda ruba isoko riha ikaze ibigo bikomeye nka Yadea.
Ubufatanye bwa Yadea na Spiro bwitezweho byinshi mu bihugu iki kigo cyo muri Afurika gikoreramo, u Rwanda na rwo rudasigaye kuko kimaze kuhashinga imizi.
Yadea izatanga moto z’amashanyarazi n’ibindi bikoresho bijyanye na zo, mu gihe ibigo byombi bizakorana mu gukora moto zihariye zijyanye n’imiterere y’imihanda yo mu Rwanda no mu bindi bihugu, ibizakomeza gufasha Spiro gushinga imizi.
Mu kiganiro cyihariye yahaye IGIHE muri Kamena 2026, Umuyobozi wa Spiro Rwanda, Amit Chawla, yavuze ko moto z’amashanyarazi zigera kuri 25.000 zari zimaze gukorera ku mihanda yo mu Rwanda.
Mu myaka itanu iri imbere, Spiro irateganya kugira moto z’amashanyarazi ziri hagati ya 75.000 na 80.000 mu Rwanda, abakozi bagera hafi ku 3000, sitasiyo zigera hafi ku 1000 na batiri ziri hagati ya 65.000 na 70.000.
Moto na AI
Kimwe mu bitandukanya moto zisanzwe n’iz’amashanyarazi z’igihe kizaza ni ikoranabuhanga.
Yadea iri gukora moto zishobora kuba ibinyabiziga bifite ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), bifite uburyo bwafasha kunoza umutekano, imikoreshereze n’ibindi.
Muri ubwo buryo harimo ikoranabuhanga ryo kumenya umuntu hifashishijwe isura n’uburyo bwo gutahura nyiri moto. Ibi bishobora gufasha kurinda moto kwibwa no gutuma zikoreshwa gusa n’abantu babifitiye uburenganzira.
Yadea kandi yubatse uburyo buzwi nka ‘Traction Control System’ bufasha moto kutanyerera. Hari kandi Hill Descent Control igabanya umuvuduko moto igeze ahamanuka, ndetse n’uburyo bwo guhagarika amashanyarazi moto ihagaze.
Yadea yubatse izina mu bice ikoreramo. Uruganda rwa Tianjin rufite ubushobozi bwo gukora no kugurisha ibinyabiziga miliyoni 10 ku mwaka. Agaciro k’ibikorwa byarwo gashobora kugera kuri miliyari 30 z’Ama-Yuan (arenga miliyari 6600 Frw) .
Uruganda rwa Chongqing rwubatswe ku ishoramari rya hafi YA miliyari 1 y’Ama-Yuan, ahwanye na miliyari 220 z’amafaranga y’u Rwanda. Ruri ku buso bwa hegitari 22, rufite inyubako zingana na metero kare 221.000 kandi rufite ubushobozi bwo gukora ibinyabiziga miliyoni eshanu ku mwaka.
Biteganyijwe ko ruzatanga umusaruro ufite agaciro karenga miliyari 10 z’Ama-Yuan, ahwanye na miliyari zirenga 2200 Frw ndetse rugatanga imirimo irenga 5000.
Uruganda rwa Anhui rufite ubushobozi bwo gukora ibinyabiziga miliyoni esheshatu ku mwaka, urwa Guangdong rukagira intego yo gukora ibinyabiziga miliyoni esheshatu ku mwaka.
Ku rwego mpuzamahanga, uruganda rwa Yadea muri Vietnam ruri kuri metero kare zirenga 50.000, rukaba ruteganya gukora ibinyabiziga 250.000 ku mwaka mu gihe urwo muri Indonesia, rwashinzwe mu 2024, ruri kuri metero kare hafi 50.000 kandi ruteganya gukora ibinyabiziga 300.000 ku mwaka.
Uruganda rwo muri Thailand, rwashinzwe muri Nzeri 2024, ruri kuri metero kare 15.000 kandi ruteganya gukora ibinyabiziga 150.000 ku mwaka, naho urwo muri Mexique, rwashinzwe mu Ukwakira 2024, ruteganya gukora ibinyabiziga 50.000 ku mwaka.
Ku Rwanda, ubufatanye bwa Yadea na Spiro bushobora gufasha kugabanya amafaranga abamotari bakoresha buri munsi, kunoza umutekano wo mu muhanda, guhanga imirimo mishya n’ibindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!