Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko uburyo bwo kwishyurana amafaranga bwihuta kandi buhuriweho n’ibigo by’imari bitandukanye (RNDPS/eKash), bwatangiye kwifashishwa, buri mu ngamba zashyizweho n’u Rwanda zo guteza imbere uburyo bwihuta bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Ubu buryo butuma abakiliya bashobora kohereza no kwakira amafaranga ndetse bagakora ubwishyu hagati y’ibigo by’imari byahawe uruhushya rwo gakora, bityo servisi zo kwishyurana zikarushaho kuboneka, mu buryo bwizewe, ku giciro gihendutse kandi zikagera kuri buri wese.
Ubu buryo bwatangiye gukoreshwa ku mugaragaro ku wa 14 Nyakanga 2026.
eKash ni systeme y’Igihugu ituma ubwishyu bukorwa mu buryo bwihuse kandi buhuza ibigo byose by’imari.
Ni ukuvuga kohereza amafaranga hagati ya za konti za banki n’ibigo bitanga serivisi zo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga nko kohereza amafaranga ava kuri konti ya banki ajya kuri konti yo kuri telefoni, ava kuri konti yo kuri telefoni ajya kuri konti ya banki, ava kuri konti ya banki ajya kuri konti yindi ya banki cyangwa ava kuri telefoni ajya ku yindi ku murongo utandukanye bizajya byifashisha eKash.
Mu rwego rwo kubahiriza inshingano zayo z’ubugenzuzi, BNR na yo igenzura imikorere ya eKash kandi igakorana bya hafi n’abafatanyabikorwa bireba kugira ngo ubwo buryo bubashe gukora mu mutekano usesuye, mu buryo bwizewe kandi hubahirizwa ibisabwa n’amategeko n’amabwiriza.
BNR kandi ikomeza gukurikirana ibijyanye n’uko abitabira ubu buryo biteguye kubukoresha, uko serivisi ziboneka, ibikorwa byo guhererekanya amafaranga, ingamba zo kurengera abakiliya n’uko ibibazo bigaragazwa n’abakiliya bikemurwa.
Mu gukora ibi bikorwa byo kohereza no kwakira amafaranga, abakiliya bazakomeza gukoresha konti zo muri banki na telefoni ngendanwa basanzwe bakoresha.
Icyakora umubare ntarengwa w’amafaranga ashobora koherezwa cyangwa kwakirwa binyuze muri eKash ni miliyoni 10 Frw kuri buri gikorwa.
BNR yanatangaje ko mu rwego rwo gushyigikira ko igiciro cy’uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga gihendukira buri wese, amafaranga ntarengwa acibwa abakiliya ku gikorwa cyo kohererezanya amafaranga hagati y’umuntu n’undi binyuze muri ekash, ari amafaranga 20 Frw kuri buri gikorwa.
Abaturage bari bamaze igihe binubira uburyo kohererezanya amafaranga cyangwa kwishyurana bifite ikiguzi kiri hejuru kandi nyamara igihugu kiri muri gahunda yo kwimakaza kutagendana amafaranga ibizwi nka Cashless.
Icyakora, ibigo by’imari bishobora gushyiraho igiciro kiri munsi y’icyo, harimo no kudaca amafaranga, hakurikijwe ibyemezo byafashe byo kugena ibiciro muri icyo kigo.
Ku ruhande rw’Ikigo gicunga systeme ya eKash, Rswitch, gisobanura ko inatuma umuntu ashobora kwishyura umucuruzi ukoresheje konti ya banki cyangwa konti yatelefoni wahisemo utitaye ku kigo cy’imari cyatanze kode y’ubwishyu y’umucuruzi.
eKash iboneka binyuze ku miyoboro isanzwe ikoreshwa na banki n’ibigo bitanga serivisi zo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga harimo n’uburyo bwa USSD code(bwo gukanda akanyenyeri) applications z’ibigo n’uburyo bwa Internet Banking.
Rswitch kandi yashimangiye ko umutekano w’amafaranga y’abakiliya ukomeza kurindwa hakurikijwe amategeko agenga urwego rw’imari mu Rwanda.
Iki kigo cyaniyemeje gukomeza gutanga serivisi mu buryo bwizewe, bunoze kandi butuma buri munyarwanda ashobora kohereza, kwakira no kwishyura mu buryo bwihuse mu bigo by’imari byose mu Rwanda.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byatangiye kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri serivisi zose ndetse rwifuza ko abantu bakwitabira no guhererekanya amafaranga hifashishijwe telefoni hatabayeho kuyatwara mu ntoki.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!