Igihembo cyahawe umugore wa Perezida w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye, gikomeje kurikoroza kubera uko cyakiriwe mu Burundi.
Nyuma y’uko Angeline Ndayishimiye ageze ku Kibuga cy’Indege cya Melchior Ndadaye, avuye gufata icyo gihembo yahawe n’Umuryango w’Abibumbye, yasanganiwe n’Abarundi benshi bagiye kumwakira no kwishimira icyo gihembo.
Uretse ibyo kandi Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yakiriye mu biro bye umugore we, Angeline Ndayishimiye, mu buryo busanzwe bukoreshwa mu biganiro hagati y’abayobozi n’abashyitsi babo, kugira ngo amugezeho ibihembo mpuzamahanga yahawe.
Ibyo bihembo Angeline Ndayishimiye ari kwishimira ni icya United Nations Population Award, ndetse n’icya Global Health Award.
Igihembo cy’Umuryango w’Abibumbye cyahawe umugore wa Ndayishimiye byatangajwe ko yagihawe hashingiye ku bikorwa bye ‘bijyanye no guteza imbere ubuzima bw’abagore n’abana, uburezi ndetse n’ibikorwa bigamije gufasha abatishoboye’.
Ni mu gihe Global Health Award cyo ari icyo yahawe kubera ‘uruhare n’ubuyobozi yagaragaje mu bikorwa by’ubuzima rusange.’
Abasesenguzi bagaragaza ko ibyo biri gukorwa nk’iturufu ikomeye yo kuyobya Abarundi kugira ngo barangarire kuri icyo gihembo be gukomeza gutekereza ku bibazo biri imbere mu gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!