IGIHE

Ibitaro birimo ibya Kabgayi, Ngarama na Kibagabaga biri guhabwa isura nshya

0 29-12-2023 - saa 15:29, Nshimiyimana Jean Baptiste

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Imiturire, RHA, gitangaza ko Ibitaro bya Kibagabaga, Kabgayi, Ngarama na Nyamata bigomba kuvugururwa bikubakwamo inyubako z’amagorofa kugira ngo bifashe gukemura ikibazo cya serivisi z’ubuvuzi ku baturage bose bahatuye kandi bazibonere ahantu hamwe.

Inyubako z’ibitaro by’ubukombe ziri mu zubatswe mu myaka ya kera ndetse hamwe usanga zitajyanye n’urwego rw’ubuvuzi buhatangirwa.

Nk’urugero Ibitaro bya Kabgayi bikorera mu nyubako zimaze imyaka 86 kuko zubatswe mu 1937. Ni inyubako zitakigezweho ugereranyije n’uko Umujyi wa Muhanga wihuta mu iterambere.

Mu bindi bimaze igihe kirekire harimo ibya Ngarama bimaze imyaka 41 byubatswe mu Karere ka Gatsibo, bikagira ibitanda 127 bishobora gucumbikira abarwayi barembye.

Byose byubatse mu buryo burambuye, ku buryo bifata ubuso bugari bw’ubutaka ndetse serivisi zikaba zitatanye cyane.

U Rwanda rwihaye gahunda yo kubaka urwego rw’ubuvuzi ruteye imbere ku buryo rukorerwamo ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi ariko n’abaturarwanda bakabona ubuvuzi buteye imbere.

Kuri ubu ibitaro byo ku rwego rw’Akarere bya Kibagabaga, Ngarama, Kabgayi na Nyamata biri guhabwa isura nshya, byubakwamo amagorofa azatangirwamo serivisi z’ubuvuzi mu gihe kirekire kandi zikigezweho.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami rishinzwe kubaka no gusana inyubako za Leta, mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire, RHA, Fabrice Sebagira, yabwiye IGIHE ko muri gahunda yo kubaka ibiramba kandi hakoreshwa neza ubutaka, ibitaro byose biri kubakwa bizajya byubakwa mu ishusho y’amagorofa.

Ati “Turi kubaka ibitaro bifite aho bihuriye na politiki ya Leta yo gukoresha ubutaka neza, noneho tukagira igenamigambi rihamye ryo kugira ngo twubake ibitaro bizatanga serivisi mu myaka runaka.”

“Nk’inzu y’ababyeyi twubaka i Nyamata, iyo turi kubaka Kibagabaga, ibitaro turi kwagura i Ngarama n’ibindi bitaro byose turi kubaka, turi kubaka mu buryo bw’amagorofa ku butaka buto. Kibagabaga ubundi hasanzwe ibitaro byubatse bishashe ariko twabonye bikoresha umwanya munini ugasanga ubutaka wabumaze. Ibyo turi kubaka bizaba bifite ibitanda birenga 200, ni inyubako y’amagorofa atatu, ni na ko turi kugenda twubaka n’ahandi hose.”

Inyubako iri kubakwa i Kibagabaga biteganyijwe ko izuzura itwaye miliyari 10 Frw, ndetse ngo mu gihe izaba yuzuye izakemura burundu ikibazo cya serivisi zo kubona aho ababyeyi babyarira mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri 50.

Ngarama hazubakwa ibitaro bishya

Sebagira avuga ko ku Bitaro bya Ngarama gahunda ihari ari ukubivugurura bikubakwa mu magorofa maremare ku buryo byubahiriza politiki z’imikoreshereze y’ubutaka kandi serivisi zigatangirwa hamwe.

Ati “Bizaba ari ibitaro byubatse mu magorofa maremare kandi serivisi zishobora gutangirwa hamwe ku bantu bose. Harimo gukoresha ubutaka neza no kutagira serivisi zitatanye, hamwe usanga niba serivisi imwe iri hano umuntu agomba kujya gushaka indi ahandi kure, kuko serivisi z’ubuzima usanga zuzuzanya.”

Biteganyijwe ko kuvugurura ibi bitaro bizatwara asaga miliyari 6 Frw ndetse ubu imirimo yo gusiza ikibanza ahagomba kubakwa izo nyubako yamaze gutangira.

Aba Kabgayi bashonje bahishiwe

Sebagira yatangaje ko mu Bitaro bya Kabgayi huzuye inzu ababyeyi babyariramo y’igorofa yatwaye hafi miliyari 6 Frw ndetse hari guteganywa kuvugurura inyubako z’ibitaro zishaje hakubakwa inshya.

Mu mushinga w’itegeko ryatowe n’Inteko Rusange y’Abadepite ku wa 13 Ugushyingo 2023, hagaragaramo amasezerano y’inguzanyo hagati ya Leta y’u Rwanda na Banki ya Koreya y’Ubucuruzi bw’Ibisohoka n’Ibyinjira mu Gihugu, ya 42.051.000$ igenewe umushinga wo gusana no kwagura Ibitaro by’Akarere bya Kabgayi, yashyiriweho umukono i Busan muri Koreya y’Epfo, ku wa 13 Nzeri 2023.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko uyu mushinga ugamije kwagura Ibitaro bya Kabgayi mu rwego rwo kunoza serivisi zibitangirwamo no kongera ubushobozi bwabyo bwo gutanga ubumenyi mu by’ubuvuzi by’umwihariko ku bimenyereza uyu mwuga.

Mu kuvugurura ibi bitaro hazanongerwamo ibitanda 206, ku byari bisanzwe 355 harimo kandi no kongeramo ibikoresho bishya.

Biteganyijwe ko mu 2024 ari bwo imirimo yo kuvugurura Ibitaro bya Kabgayi izatangira. Ni mu gihe mu Bitaro bya Nyamata hari kubakwa inzu y’ababyeyi izaba irimo ibyumba by’ababyeyi babyaye (ababyaye neza, ababazwe), ibyumba ababyeyi babyariramo (Salle d’accouchements), aho babagirwa (Salle d’Operation), inzu y’impinja (Neonatalogy) n’ibindi.

Ibitaro by'ababyeyi bya Nyamata biri kubakwa
Imirimo yo kubaka Ibitaro bya Nyamata yaratangiye
Inyubako y'ababyeyi ku Bitaro bya Kibagabaga ni uku iteye
Uko Ibitaro bya Kibagabaga bizaba bisa nibimara kuzura
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza