Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Kigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi, Richard Nyirishema, yatangaje ko hagiye gutangizwa icyiciro cya mbere cyo kuhira ubuso bungana na hegitari 3000 binyuze mu Rugomero rwa Muvumba rwitezweho gukemura ibibazo by’amazi mu Ntara y’Iburasirazuba.
Yabivugiye mu nama imaze iminsi ibiri ibera i Kigali kugeza ku wa 27 Kanama 2026, yahuje abafatanyabikorwa batandukanye b’uyu mushinga witezweho guhindura imibereho y’abaturage.
Umushinga wa Muvumba Multipurpose Dam watangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2023 aho biteganyijwe ko uzarangira gushyirwa mu bikorwa muri Werurwe 2030.
Muri Nyakanga 2026 hatangajwe ko ibikorwa byo kubaka uru rugomero bigeze kuri 65%. Ubuyobozi buvuga ko ubusanzwe iyubakwa ry’uru rugomero ryakabaye rigeze kuri 68,3%, bivuze ko ubukererwe buri kuri 6,8%.
Ni urugomero rwitezweho gutanga amazi angana na metero kibe miliyoni 55, azakoreshwa mu bikorwa byo kuhira kuri hegitari 10.000, uzatanga amazi meza yo gukoresha meterokibe ibihumbi 50 ku munsi, n’amashanyarazi angana na Megawatt imwe.
Nyirishema Richard yavuze ko ubuso bwahariwe kuhirwa butazahita bwuhirwa bwose, ahubwo bizakorwa mu byiciro.
Yagize ati “Amazi ari gukoreshwa mu Rugomero rwa Muvumba twifuzaga ko azafasha mu kuhira hegitari hafi 10000…bikajya bikorwa mu byiciro. Icyo rero twatangizaga uyu munsi ni igice cya mbere cy’amazi yo kuhira ubuso bugeze kuri hegitari 3000.”
Hegitari 2263 zizuhirwa ziri imusozi, mu gihe izindi 810 ziri mu bishanga. Hazubakwa imiyoboro ifite uburebure bwa kilometero 71, ubwanikiro 10 bw’umusaruro ukomoka ku buhinzi ndetse n’ibibumbiro 75.
Uyu mushinga uzatwara arenga miliyari 92 Frw, yose akaba yarabonetse.
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Dr. Florence Uwamahoro, yavuze ko icyiciro cya mbere cy’umushinga kizanagira uruhare mu kugera ku ntego u Rwanda rwihaye muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha terambere mu cyiciro cyayo cya kabiri.
Ati “Iki cyiciro rero kizafasha kwihutisha intego dufite muri NST2 yo kuzamura ubuso bwuhirwa aho duteganya kugera ku buso bwuhirwa bungana na hegitari ibihumbi 132.”
Uyu mushinga uteganyijwe kurangira mu mwaka wa 2030.
Inyingo zo gutangira gukora inganda z’amazi no kuyageza ku baturage na zo zamaze gutangira ku buryo mu 2029 bazatangira kubona amazi meza aturuka kuri uyu mushinga wa Muvumba Multipurpose Dam.
Biteganyijwe ko abaturage 5.505 ari bo bazimurwa kugira ngo uyu mushinga ushyirwe mu bikorwa aho batuye kuri hegitari 797.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!