Uko bwije n’uko bucyeye urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda rugenda rutera imbere aho ubu umuntu ashobora kubagwa umutima, gusimburizwa ingingo n’ibindi twumvaga bimeze nk’inzozi kuba byakorerwa iwacu. Icyakora umuntu ashobora kubyumva uko akagira ngo ubuvuzi buje vuba nyamara Abanyarwanda bahoranye uburyo bwabo bwo kuvura indwara zitandukanye, bakoresheje imiti gakondo, irimo n’iyo abahanga muri siyansi bakoresha bakora ibinini bikoreshwa mu buvuzi bugezweho
Ntabwo ubuvuzi mu Rwanda bwatangiriye ku mwaduko w’abazungu ahubwo bwabayeho cyera cyane kuko na mbere y’umwaduko w’abazungu Abanyarwanda barwaraga kandi bakavurwa bagakira.
Abanyarwanda bari bifitemo abahanga mu byo kuvura nubwo bitari biteye imbere ariko babashaga kubyaza ndetse umugore utwite kandi agakomeza kubaho.
Si ibyo gusa indwara ziriho uyu munsi hari izahozeho kera nubwo hari ubwo wasangaga zifite amazina atandukanye n’ay’uyumunsi.
Muri izo ndwara harimo nk’iy’umwijima y’uyu munsi itera umuntu kubyimba inda ariko mu Rwanda rwo hambere yari bayizi nk’urushwima. Habagaho kanseri y’ibere, Abanyarwanda bitaga ifumbi y’ibere.
Mu kuvura izo ndwara hari ibiti n’ibyatsi byari bizwi ko bivura indwara zimwe na zimwe ndetse byari bizwi n’Abanyarwanda bose ku buryo hari nk’indwara batajyaga kwivuza ku bahanga mu kuvura indwara zitandukanye zikomeye n’ibindi, nk’inkorora, indwara zo mu nda nk’inzoka, n’izindi ahubwo wasangaga nibura buri rugo rufite aho rwakura iyo miti kandi byihuse. Abenshi bazi umuravumba, igicunshu, igisura na kimbazi.
Uko ubuvuzi bwagiye butera imbere abantu bagiye bava kuri ubu buryo bwo kwivura gakondo bayoboka ubwo twakwita ko ari ubwa kizungu cyangwa ubuvuzi bugezweho ku buryo ubu buryo bwo kuvura gakondo busigaye hake yewe n’imwe mu miti yakoreshwaga icyo gihe hari itakibaho.
Icyakora Pariki ya Nyandungu mu rwego rwo gukomeza gusigasira umuco n’umurage no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima yashyizeho agace kahariwe ibiti n’ibyatsi byakoreshwaga nk’imiti mu Rwanda rwo hambere.
Umuyobozi ushinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije muri Pariki ya Nyandungu, Mwizerwa Theogene, yagaragaje ko ibiti by’imiti byatewe muri iyi pariki kuko byagaragaye ko ibyinshi ari ibiti byihanganira ihindagurika ry’ibihe, bikurura urusobe rw’ibinyabuzima ariko bikoreshwa no mu kwigisha.
Ati “Kugira ngo dushyireho umurima wahariwe imiti ya Kinyarwanda hari hagamijwe gusigasira amateka y’iyo miti, ariko nk’uko mubizi imiti myinshi ikorwa mu bimera. Kwari gufungurira amarembo abashakashatsi ngo barebe niba iyi miti yaravuraga wenda inkorora ibe yakorwaho ubushakashatsi harebwe ko nta kindi yavura cyangwa itavamo imiti igezweho ivura ya ndwara.”
Akomeza ati “Ikindi kwari kugira ngo twigishe abantu bose basuye iyi pariki cyane cyane abana. Ibi bintu abana barabyiga mu ishuri ariko wasangaga nta ngero bafite abandi ugasanga uvuze nk’umuravumba akumva n’ikintu cy’igiti kiri aho, ariko iyo baje hano barawumenya, icyo wakoraga mbese amateka yacu agakomeza gusigasirwa.”
Mwizerwa yagaragaje ko n’ubwo ibiti biboneka muri iyi pariki bizwiho kuba imiti ariko batagira abantu inama yo kubikoresha batabibwiwe n’impuguke cyangwa abaganga bemewe bavura bakoresheje imiti gakondo kuko iyi miti ishobora kugira ingaruka zirimo gupfa ku muntu uyikoresheje nabi.
Kugeza ubu muri iyi pariki harimo ibiti n’ibyatsi by’imiti birenga 53 byakoreshwaga mu kuvura indwara zitandukanye.
Umuravumba
Iki ni kimwe mu biti bizwi cyane mu kuvura indwara zitandukanye mu Rwanda cyane cyane izo mu nda nko gucibwamo n’ibindi.
Ariko buriya umuravumba wakoreshwaga no kuvura imitezi, kuribwa amenyo, malariya, kubabara mu muhogo, inkorora n’ibindi.
Ni kimwe mu bimera byakoreshejwe n’Abanyarwanda benshi cyane cyane bakoresha amababi y’iki giti.
Umubirizi
Iki nacyo ni kimwe mu biti bizwi cyane mu Banyarwanda cyane cyane mu kuvura indwara zo munda nk’inzoka kuribwa mu nda n’ibindi.
Ni umuti ariko wakoreshwaga no kuvura indwara z’umwijima, malariya, bwaki n’ibindi, na wo amababi yawo ni yo yakoreshwaga cyane mu gukora umuti uvura izo ndwara zose.
Igitovu
Uyu ni umuti wakoreshwaga mu kuvura indwara zibasira uruhu nka Eczema, n’izindi ndwara z’uruhu. Iki giti kandi cyakoreshwaga mu kuvura umuntu warumwe n’inzoka, kuvura igikomere n’ibindi.
Mu kuvura izo ndwara bakoreshaga amababi y’iki giti, igiti se cyangwa bakagicana bagakoresha ivu ryavuyemo.
Iki giti kandi cyakoreshwaga mu kuvura abagabo bafite ibibazo by’imyanya ndangagitsina nk’ubugumba n’ibindi, aho bamukubitaga amababi y’iki giti muri iyo myanya myibarukiro.
Kuko ayo mababi aba ariho amahwa Abanyarwanda bizeraga ko ayo mahwa akangura imitsi yo muri iyo myanya ndangagitsina ubundi uburwayi yari afite bugakira.
Ikirogora
Iki ni igiti cyakoreshwaga cyane mu kuvura abantu banyoye uburozi kugira ngo aburuke cyangwa butamwica. Umuti bawukoraga mu mababi y’iki giti.
Umusasa / Umusamanzuki / Umunyuragisaka
Iki ni igiti cyakoreshwaga mu kuvura indwara nyinshi zitandukanye zirimo ibikomere, kubyimba ahantu runaka nk’amaguru , indwara z’uruhu, kugira umuriro, kubabara mu muhogo, kuribwa mu nda, no gucibwamo.
Iki giti kandi cyashoboraga kuvura rubagimpande, malariya, kuribwa amenyo, umuriro n’indwara z’ubuhumekero n’ibindi.
Imiti ivura izo ndwara yakorwaga mu mababi y’iki giti, imizi, imbuto cyangwa mu gishishwa cy’uruti rw’iki giti.
Nyantuku
Iki ni igiti cyakoreshwaga mu kuvura indwara z’ubuhumekero nka Asthma n’izindi ndwara zo mu nda nk’amibe. Umuti washoboraga gukurwa mu mababi, uruti cyangwa imizi.
Umuhanga
Iki cyari igiti bakoresha mu kuvura ubushye, uburozi, n’inzoka zo mu nda. Iki giti kandi cyakoreshwaga mu kuvura umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe nko gusara n’ibindi.
Umuti wakorwaga mu mababi y’iki giti.
Umunzenze
Iki ni igiti cyakoreshwaga mu kuvura indwara z’amaso, umugongo ndetse n’umutwe. Umuntu wabaga ababara umutwe, umugongo se cyangwa arwaye amaso yahabwaga uyu muti wakorwaga mu mababi y’iki giti.
Igorogonzo
Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zahozeho kandi Abanyarwanda bahoranye uburyo bwo kuzivura aho nka mburugu bayivuraga bakoresheje amababi y’iki giti cyitwa Igorogonzo
Umuhoko
Mu Rwanda rwo hambere byarashobokaga ko umukobwa yatwara inda itateganyijwe gusa ibyo byasaga n’icyaha kuko byabaga ari igisebo ku muryango. Mu rwego rwo kwirinda ko ayo marorerwa agera hanze hari abakobwa bakoreshaga amababi n’imizi by’iki giti bagakoramo umuti.
Amabibi n’imizi by’iki giti byari bifite ubushobozi bwo gukuramo iyo nda. Si ibyo gusa ayo mababi n’imizi byashoboraga kurwanya inzoka ya teniya.
Umumara
Mu gihe kuri iki gihe hari abagorwa bagorwa no kubona urubyaro bagakoresha uburyo butandukanye bwo kugira ngo babone umwana, abakera bo bakoreshaga imizi y’iki giti kugira ngo bivure ibibazo byo kutabyara.
Iyo mizi kandi yavuraga n’ibibazo by’impyiko ndetse n’izindi ndwara zo mu nda.
Ikicamahirwe
Iki ni giti amababi yacyo yifashishwaga mu kuvura diabetes, gucibwamo ndetse n’ububabare bukabije bw’imihango.
Igisura
Iki ni kimwe mu byatsi bizwi mu Rwanda aho mu Rwanda rwo hambere byifashishwaga mu kuvura indwara z’umwijima n’umuvuduko w’amaraso n’ibindi. Umuti w’izo ndwara wakorwaga mu mababi ndetse n’imizi y’icyo giti.
Ibiti byakoreshwaga mu kuvura byo ni byinshi, kandi byerekana ubuhanga Abanyarwanda bahoranye bwo gusuzuma no kuvura, guhangana n’indwara runaka n’ibindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!