IGIHE

Haiti ishaka kwifatanya n’u Rwanda mu kubaka inzego z’umutekano

0 25-09-2026 - saa 09:56, Jean de Dieu Tuyizere

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yaganiriye na mugenzi we wa Haiti, Alix Didier Fils-Aimé,ku buryo bwo kugarura amahoro n’umutekano muri Haiti, kubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano no guteza imbere imiyoborere.

Ibi biganiro byabaye tariki ya 24 Nzeri 2026, i New York ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye, ahari kubera Inteko Rusange yawo.

Guverinoma ya Haiti yavuze ko ishaka kurushaho guteza imbere ubufatanye n’u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu bya Afurika mu nzego zirimo umutekano, amahugurwa, imiyoborere n’iterambere.

U Rwanda na Haiti bisanzwe bifitanye ubufatanye mu bijyanye no kubungabunga amahoro, aho u Rwanda rwagiye rwoherezayo abapolisi mu butumwa mpuzamahanga.

Ibiganiro by’abayobozi bombi bibaye mu gihe Haiti imaze igihe yugarijwe n’ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro, cyane cyane mu murwa mukuru, Port-au-Prince.

Mu rwego rwo guhangana n’ibi bibazo, ubuyobozi bwa Haiti bukomeje gushaka ubufatanye n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu kongera ubushobozi bw’inzego z’umutekano no gutegura amatora.

Ubufatanye mu mahoro n’umutekano ni kimwe mu by’ingenzi bigize politiki y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, aho rugira uruhare rukomeye mu butumwa mpuzamahanga bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.

U Rwanda rufite ingabo 4786 mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo na Repubulika ya Centrafrique. Ruri ku mwanya wa kabiri ku Isi mu kugira ingabo nyinshi muri ubu butumwa.

Iki gihugu kandi gifite ingabo mu bihugu birimo Centrafrique na Mozambique, zibungabunga amahoro n’umutekano hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye bw’ibihugu.

Haiti ishaka kwifatanya n'u Rwanda kugarura amahoro n'umutekano no kubaka inzego z'umutekano
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza