‘Girinka Munyarwanda’, gahunda yatangijwe mu myaka 20 ishize yafashije Abanyarwanda kongera gutunga, guhangana n’imirire mibi bakananiteza imbere mu buryo bugaragara.
Yatangijwe mu 2006, mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’imirire mibi no guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza mu Banyawanda.
Imibare yagaragazaga ko kuva mu 2006 ubwo hatangizwaga gahunda ya GIRINKA kugeza ku wa 31 Werurwe 2024, abaturage bo hirya no hino mu gihugu bari bamaze guhabwa inka 452.451 z’umukamo z’ubwoko butandukanye zakomeje gutanga umusaruro.
Mu 2025 Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yagaragaje ko umusaruro w’umukamo mu myaka 14 wikubye inshuro eshatu, aho wavuye kuri toni 334.727 mu 2010 ukagera kuri toni 1.092.430 mu 2024, mu gihe amata umuntu anywa yavuye kuri litiro 37.3 agera kuri litiro 79,9 ku mwaka.
Umwe mu bo yaramiye ni Kangabe Seraphine, umupfakazi utuye mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Shagasha, Umurenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, inka yahawe muri gahunda ya Girinka mu 2016 yahinduye imibereho ye n’iy’abana be, kugeza ubwo imufashije kuva mu guhingira abandi akagera ku rwego rwo kubaka inzu ye bwite agakora ubushabitsi buha abandi akazi.
Kangabe mbere yo guhabwa inka, kubaho byari bigoye ku buryo kugira ngo abone ibyo gutunga umuryango, yajyaga ahingira abandi amafaranga 700 Frw ku munsi.
Ati “Mbere y’uko bampa inka najyaga mpingira amafaranga 700 ku munsi kugira ngo abana babeho. Nari mfite imirima nezagamo ibishyimbo bitarenze ibilo 30, none ubu ngeza ku bilo 3.000. Urumva ko iyi nka yamfashije cyane.”
Inka yamuhesheje ubushobozi bwo kubona ifumbire, kongera umusaruro w’ubuhinzi no kubona amafaranga aturuka ku bworozi kugera ku nzu ye bwite.
Uyu mubyeyi wari usanzwe atuye mu nzu ishaje, ariko umusaruro yakuye mu nka wagiye umufasha kuyisana no kubaka indi.
Mu 2024, yagurishije nyina w’inka yari yarahawe amafaranga ibihumbi 800 Frw, ayongeraho andi maze atangira kugura ibikoresho byo kubaka.
Ati “Iyi nka yamfashije gusana inzu narimo mbere y’uko nyimukamo. Mu mwaka wa 2024 nagurishije nyina w’iyi bampa ibihumbi 800 Frw, ntangira gutwaza amatafari n’amabuye. Kuri ayo mafaranga nongeyeho ayandi, ariko urumva ko intangiriro ari ayo nakuye muri iyo nka.”
Akomeza agira ati “None reba ndi mu nzu niyubakiye nta deni mfite, nta nkunga y’umuntu uwo ari we wese. Ahubwo nyikesha inka Leta yampaye.”
Kangabe avuga ko inzu atuyemo ubu ayigereranya n’agaciro k’amafaranga agera kuri miliyoni 6 Frw.
Abana bishyuriwe na Girinka
Uretse kumufasha kubona aho aba no kongera umusaruro w’ubuhinzi, Kangabe avuga ko inka ya Girinka yanamubereye isoko y’amafaranga yo kwishyurira abana amashuri.
Uyu mubyeyi afite abana batatu b’abakobwa, bose bakaba barize, kandi avuga ko amafaranga yabonaga mu kugurisha amata cyangwa izo inka yahawe yabyaye yamufashaga kubishyurira amashuri.
Ati “Ikindi iyi nka yamfashije ni ukwishyurira abana ishuri. Mfite abana batatu b’abakobwa, bose barize ni yo yabarihiye. Nagurishaga amata cyangwa nkagurisha ikimasa cyabyaye nkarihira abana.”
Ibilo 30 byikubye inshuro 100
Ubuhamya bwa Kangabe bujyana n’ubushakashatsi ku ngaruka za gahunda ya Girinka, bugaragaza ko inka itahinduriye abagenerwabikorwa ubuzima gusa, ahubwo yanagize uruhare mu kongera umusaruro w’ubuhinzi.
Ubushakashatsi bwakozwe ku ngaruka za Girinka bwerekanye ko imiryango yahawe inka yagize izamuka ry’umusaruro w’ibigori ku rugero rwa 26%, ugereranyije n’imiryango itahawe inka. Nanone, amafaranga y’umuryango ku mwaka yagaragaye ko yazamutseho hafi 129%.
Ibi bigaragara no mu nkuru ya Kangabe, uvuga ko mbere y’uko ahabwa inka yabonaga mu murima we ibishyimbo bitarenze ibilo 30 by’ibishyimbo, ariko ubu akaba ageza ku bilo 3,000.
Avuga ko inka yamufashije kubona ifumbire y’imborera, bityo ubutaka bwe burushaho gutanga umusaruro.
Inka za Girinka ntizagiye zitanga amata n’amafaranga gusa, ahubwo amase yazo yabaye isoko y’ifumbire y’imborera ikoreshwa mu mirima.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, igaragaza ko muri Gihembwe cy’ihinga A cya 2026, 90.2% by’abahinzi mu Rwanda bakoreshaga ifumbire y’imborera, mu gihe 67.2% bakoreshaga ifumbire mvaruganda.
Ikoreshwa ry’ifumbire y’imborera ryari kuri 88% mu gihembwe cy’ihinga A cya 2025, bivuze ko hagati ya 2025 na 2026 ryazamutseho 2,2 %
Kuri Kangabe, iyi nzira ni yo yamufashije kuva ku musaruro muke w’ibishyimbo akagera ku musaruro avuga ko ugeze ku bilo 3.000.
Girinka kandi yajyanye no guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga amata, bituma umukamo w’amata mu Rwanda wiyongera ku buryo bugaragara.
MINAGRI igaragaza ko umusaruro w’amata mu Rwanda wavuye kuri toni 56.000 mu 1999 ugera kuri toni 776.284 mu 2015. Minisiteri kandi ivuga ko kuva gahunda ya Girinka yatangira mu 2006, umusaruro w’amata wari umaze kwiyongera inshuro 4,7.
Andi makuru agaragaza ko umusaruro w’amata wageze kuri toni 891.326 mu 2020, uvuye kuri toni 444.337 mu 2011. Mu 2024 wageze kuri toni 1.092.430.
Kuri Kangabe, amata yabaye imwe mu nzira yamufashije kubona amafaranga yo kwishyurira abana amashuri no gukomeza guteza imbere urugo.
Inyungu yakuye muri Girinka itagarukiye ku kubona inka cyangwa amafaranga yo mu rugo, ahubwo yafashije uyu mubyeyi kugera ku rwego rwo gutangira kugira ibikorwa bye bwite kuko nyuma y’aho yaje no kugura ishyamba, amafaranga ayakuye ku bworozi.
Ati “Nyuma yaho naje kugura ishyamba nari nakuye ku nka. Urumva ibintu byo guhingira abaturage byahise bivaho. Kugeza ubu nanjye nakoresha umuntu nkamuhemba.”
Kangabe ni igisobanuro cy’impinduka zikomeye gahunda ya Girinka ku Banyarwanda benshi, kuko uwacaga inshuro ahingira abandi ngo abone ko bwacya, yaje kugera ku rwego rwo guha abandi akazi.
Kangabe ashimira imiyoborere y’igihugu, by’umwihariko gahunda ya Girinka, avuga ko yamufashije kuva mu bukene yari arimo, iramuramira kugeza ku gutanga akazi.
Ati “Gahunda ya Girinka we... Perezida wa Repubulika Paul Kagame yankuye ahantu habi. Ni ukuri kubeshya ni icyaha. Aha i Shagasha bakubwira uko narimbayeho, ariko maze guhabwa inka narayoroye kuko bari bayimpaye ari inyana, nk’umupfakazi utaragiraga epfo na ruguru. None niyubakiye inzu ngereranyije imaze kugera ku gaciro ka miliyoni 6 Frw.”
Avuga ko mbere y’uko ahabwa iyo nka, inzu yabagamo yari imaze gusaza, ariko ubu akaba yarimukiye mu nzu nshya yubatse abikesha amafaranga n’umusaruro byaturutse ku nka.
Gahunda ya Girinka yatangijwe mu Rwanda mu 2006, igamije gufasha imiryango itishoboye kubona inka, ikazajya ibafasha kubona amata, ifumbire n’amafaranga binyuze mu kugurisha umusaruro wayo. Mu Karere ka Rusizi hamaze gutangwa inka 10.683 muri iyi gahunda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!