Umwarimu wigisha ku Ishuri rya GS Kamubuga mu Murenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa ihene n’intama byibwe.
Hamenyekanye ko uyu mugabo w’imyaka 35 yabagaga amatungo mu buryo butemewe muri iki gihe hashyizweho akato ku bijyanye n’inyama.
Itabwa muri yombi ry’uyu mwarimu ryabaye ku wa 15 Nyakanga 2026 nyuma y’uko abaturage bari batanze amakuru ko bamukeka.
Meya w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine yabwiye IGIHE ko uwo mwarimu atatawe muri yombi kubera gusa gusanganwa amatungo yibwe, ahubwo ko yanasanzwe yanabagaga andi rwihishwa kandi bitemewe bitewe n’icyorezo y’Ubuganga.
Ati “Turi mu gihe cyo kurwanya icyo cyorezo cy’Ubuganga kandi ntitwabikora habagwa amatungo yose yuza. Ntitwagombye kuyabaga tutayapimye kugira ngo atica abantu. Ejo turi gushaka ayo makuru, ni bwo twasanze ko uwo mwarimu agura amatungo yibwe, yarangiza akayabagira iwe akagurisha inyama ahantu hatandukanye. Twamusanganye ayari agiye kubagwa kandi yari asanzwe abikora.”
Ayo matungo yafatanwe ni ihene eshatu n’intama eshatu zari zarabuze, ariko hataramenyekana uwari warazibye ndetse zahise zisubizwa ba nyirazo.
Meya Mukandayisenga yavuze ko biteye isoni kuba umuntu witwa ko atanga uburezi, ufite n’umugore na we w’umwarimu, bakora ikintu nk’icyo gishyira ubuzima bw’abantu mu kaga kuko inyama z’itungo rirwaye ubuganga ryanduza abantu.
Yongeyeho ati “Nk’abarezi barera Igihugu bakwiye kugihesha agaciro. Niba bashaka kongera amafaranga y’umushahara bashaka ibindi bakora. Kuba wakora biriya ukazasubira mu ishuri ukigisha abana ntibakongera kukumva. Turabikurikirana turebe uburyo atazongera gusubira mu ishuri.”
Ikindi bivugwa ko uwo mwarimu yari asanzwe agira imyitwarire mibi ku kazi kuko yari asoje igihano cy’amezi atatu adahembwa, ndetse yigeze no gufungwa yafatanwe amafaranga y’amiganano.
Ku bijyanye n’icyorezo cy’Ubuganga, uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda kurya inyama z’inka, ihene n’intama, ahubwo bakayoboka iz’inkoko n’izindi, ndetse n’abanywa amata bakayateka neza.
Ati “Iyi ndwara aho ibera mbi, amatungo hagati yayo ntiyanduzanya, ariko abantu arabanduza cyane.”
Muri Gakenke hamaze kugaragara amatungo 23 yarwaye Ubuganga, harimo inka 19 n’ihene enye.
Muri ayo matungo yose, hamaze gupfamo inka ebyiri izindi umunani zarakize ndetse n’ihene ebyiri zakize, kandi inkingo n’imiti byamaze kuboneka, harimo n’umuti wo kurwanya isazi itera iyo ndwara uri kugenda uterwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!