IGIHE

FDA yahagaritse amoko y’inzoga 52 zitumizwa hanze zirimo ‘Kiwingu’, ‘Konyagi’ na ‘Gilbey’s’

0 5-08-2026 - saa 21:48, Utuje Cedric

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyahagaritse inzoga zitumizwa mu mahanga zirimo Bond 7, Kiwingu, Konyagi, Gilbey’s n’izindi zigera kuri 52, mu rwego rwo gukomeza kurengera ubuzima n’umutekano by’Abanyarwanda.

Biri mu itangazo Rwanda FDA yashyize hanze ku wa 5 Kanama 2026 itegeka ko itumizwa mu mahanga ry’ibibi binyobwa bisembuye rikwiriye guhagarara byihuse.

Mu itangazo yakomeje iti “Rwanda FDA itegetse abatumiza ibi binyobwa mu mahanga guhita batangiza igikorwa cyo kubikusanya byose no kubikura ku isoko.”

Rwanda FDA yategetse ko abatumiza ibi binyobwa mu mahanga gusaba ababikwirakwiza ku isoko ry’u Rwanda kubikusanya no kubisubiza mu bubiko bw’ababitumiza hanze.

Abatumiza ibi binyobwa bategetswe kugeza kuri Rwanda FDA raporo y’igikorwa cyo kubikusanya mu gihe kitarenze iminsi itatu y’akazi uhererye ku wa 5 Kanama 2026.

U Rwanda rukomeje guhashya ibinyobwa bitemewe mu Rwanda. Rumaze gufunga inganda 136 zibikorera mu Rwanda. Rwatangiye kandi kumena ethanol yifashishwaga mu kubikora aho nka litiro ibihumbi 470 zayo zimaze gukusanywa mu Mujyi wa Kigali ndetse zigomba kumenwa.

Impamvu ni uko izi nzoga zikomeje kuzahaza ubuzima bw’Abanyarwanda aho mu mezi arindwi ashize zishe abantu 50 abandi 100 barahuma.

Gilbey’s yahagaritswe ku isoko ry'u Rwanda
Konyagi iri mu nzoga 52 zikorerwa mu mahanga zahagaritswe ku isoko ry'u Rwanda
Inzoga zirimo Bond 7 zahagaritswe ku isoko ry'u Rwanda
Kiwingu iri mu nzoga zahagaritswe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza