IGIHE

Ibyihariye kuri ’Kigali Deaf Art Gallery’ ikoramo abafite ubumuga bukomatanyije gusa

0 23-07-2026 - saa 13:04, Mukundwa Angelique

Imvugo igaragaza ko ubumuga butambura umuntu ubushobozi bwo gukora ibintu bihambaye, ikomeje kugaragarira mu bikorwa mu byiciro bitandukanye by’imibereho y’Abanyarwanda.

Ibi bishimangirwa na Nahimana Prince ufite inzu y’ubugeni izwi nka Kigali Deaf Art Gallery, ufite ubumuga bukomatanyije. Ni ukuvuga ko atabasha kumva cyangwa ngo avuge.

Nahimara yarize araminuza ndetse yihangira imirimo ku buryo muri Kigali Deaf Art Gallery habarizwamo ibihangano bihenze harimo n’igishobora kugurwa miliyoni 1 Frw.

Ni igihangano gikozwe mu masaro. Avuga ko cyihagazeho bijyanye n’uko amasaro yifashishwa mu kugikora aba ahenze kandi arangurwa mu mahanga.

Mu kiganiro na IGIHE, Nahimana yavuze ko rugendo rwe n’uko yashinze itsinda ry’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakora ibihangano bitandukanye.

Nahimana yavuze ko nyuma yo kujya kwiga kaminuza muri Uganda, akiga ibijyanye n’ubugeni imyaka itatu, mu 2018, yagarutse mu Rwanda, atangira kubyaza umusaruro ubumenyi yari avuye guhaha. Yatangiye gukora ibihangano ndetse asaba Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, kmuha icyemezo kimwemerera gukora mu buryo bwemewe, aragihabwa.

Muri Kigali Deaf Art Gallery bakora ibihangano by’ubugeni bitandukanye, birimo ibyo bakoresha amarangi, amasaro n’ibindi. Bakora imikufi, ibikapu, bodaboda ndetse bafata n’ibyo abantu bita ko bishaje bakabihindura bishya.

Ibi bihangano biba biri mu biciro bitandukanye, ni ukuvuga ibihumbi 500 Frw, ibihumbe 400 Frw n’ibindi. Hari n’icya miliyoni 1 Frw.

Nahimana ati “Ibihangano dukoresha amasaro ni byo byihagazeho cyane kuko amasaro dukoresha tuyarangura hanze kandi aba ahenze, ibituma igihangano gikozwe kigura asaga miliyoni 1 Frw. Ibindi byo tubigurisha bisanzwe.”

Impamvu yatumye Nahimana ahitamo gukorana n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ari uko na bo bafite impano zitandukanye ahanini zihuye n’ibyo akora, icyakora bagahura n’imbogamizi z’uko nta hantu bafite ho kuzigaragariza ndetse bakagorwa no kuganira n’abandi.

Ni yo mpamvu yahisemo kubakoresha kugira ngo batangire bakorane, abigishe ndetse anabafashe kumva ko nabo bashoboye, kandi biteze imbere.

Umukozi muri Kigali Deaf Art Gallery, Muhorakeye Hawa, yavuze ko yahisemo kuhakorera kuko yahasanze bagenzi be bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ibintu avuga ko byamworoheye cyane.

Ati “Nageze muri Kigali Deaf Art Gallery biranyorohera cyane ndetse mfashwa kuzamura impano yanjye kuko ibyo bakora bihuye n’impano nsanzwe mfite. Akarusho ni uko abo nahasanze na bo bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, urumva byaranyoroheye cyane.”

Muhorakeye na we yize ubudozi muri Uganda, ariko muri Kigali Deaf Art Gallery yahungukiye ubundi bumenyi bwamufashije kuzamura impano ye.

Ganza Eric we yavuze ko kuva yagera muri Kigali Deaf Art Gallery yahungukiye ubumenyi, anenga ababyeyi banga kohereza abana babo ku mashuri bishingikirije abana babo ko bafite ubumuga runaka.

Kigali Deaf Art Gallery yatangiye mu 2019. Ikorera Kimironko mu Karere ka Gasabo. Igizwe n’abakozi barimo abahungu icyenda n’abakobwa batanu nd bose bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Yasabye ababyeyi kumva abana babo bakamenya impano bafite, ko biteguye kubafasha kuzamura impano zabo, kuko nubwo bafite ubumuga ariko bakoresha ubundi buryo burimo no kwandika.

Zimwe mu mbogamizi bagira ni ukubura abakiliya bishingiye ku kubura uburyo bwo kubavugisha bugoye, asaba ko ururimi rw’amarenga rwatezwe imbere abantu benshi bakarumenya.

Ibihangano byinshi Kigali Deaf Art Gallery bakora ahanini bikoreshwa amasaro
Muri Kigali Deaf Art Gallery bakora ibihangano bitandukanye birimo ibyo bakoresha amasaro, amarangi, ibyo babumba n'ibindi
Muri Kigali Deaf Art Gallery, ibishaje babigira bishya
Kigali Deaf Art Gallery, inzu y’ubugeni igizwe n’abafite ubumuga bukomatanyije gusa
Ibihangano bya Kigali Deaf Art Gallery harimo n'ibigura miliyoni 1 Frw
Umukozi muri Kigali Deaf Art Gallery, Ganza Eric yavuze ko kuva yahagera yahungukiye ubumenyi, ndetse bimufasha kwiteza imbere
Nahimana Prince washinze Kigali Deaf Art Gallery, afasha abafite ubumuga bukomatanyije kwiteza imbere binyuze mu kuzamura impano zabo
Umukozi muri Kigali Deaf Art Gallery, Muhorakeye Hawa, yavuze ko yahisemo kuhakorera kuko yahasanze bagenzi be bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza