IGIHE

Abaturage b’i Burera bamaze guhabwa inguzanyo ya VUP y’arenga miliyari 1,3 Frw

0 12-07-2026 - saa 17:47, Ntabareshya Jean de Dieu, Nshimiyimana Eric

Mu myaka irindwi, ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwafashije imiryango 11.900 ibarizwa mu bagenerwabikorwa ba VUP mu kuyiha inguzanyo y’arenga miliyari 1,3 Frw yayifashije kwigobotora ubukene.

Ni ibyatangajwe mu mwiherero n’ubuyobozi bw’Akarere bwerekanye ko muri gahunda yo kwihutisha iterambere ya NST1, bwabashije gutanga inguzanyo ingana na 1.369.314.250 Frw ku baturage hagati ya 2017 na 2024.

Mu 2007, ni bwo Perezida Kagame yatanze icyerekezo cyo kureba uburyo imibereho y’Abanyarwanda batishoboye yazamuka, ari na bwo hashyizweho gahunda ya VUP.

Gahunda iri mu byiciro bitatu birimo icyo gutanga inkunga y’ingoboka ihabwa abageze mu zabukuru, gahunda y’imirimo rusange mu bikorwa by’amaboko hamwe n’iyo kuguriza abatishoboye ariko bashobora gukora imishinga iciriritse bagahabwa inguzanyo. Bahabwa inguzanyo y’ibihumbi 100 Frw ikishyurwa ku nyungu ya 2% ku mwaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline yabwiye IGIHE ko umubare w’abahawe iyi nguzanyo ya VUP muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi ari munini kandi ko mu myaka itanu iri imbere uzakomeza kwiyongera.

Ati “Muri NST1 abaturage bahawe inguzanyo bageze ku 11.900 bahawe bahawe 1.369.314.250 Frw; ndetse muri NST2 iyi mibare izazamuka inguzanyo za VUP zitangwe ku baturage 17.000 bazahabwa arenga miliyari 1,8 Frw, kugira ngo tubashe gukomeza kugabanya imibare y’abakiri mu bukene.”

Yavuze ko bazakomeza gukora ibishoboka byose bigamije guhindura imibereho y’abatuye aka karere abereye Umuyobozi.

Uwamahoro Theonille wo mu Murenge wa Butaro yabwiye IGIHE ko inguzanyo ya VUP igira uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage.

Ati “Abaturage batishoboye bahabwa inguzanyo ya VUP ibafasha mu kubasha kwihangira imirimo, kuko abenshi bahita bajya mu bucuruzi buciriritse, ndetse imibereho yabo igahita ihinduka, kuko bahita bajya mu cyiciro cy’ababasha kwibonera iby’ibanze.”

Akarere ka Burera gatuwe n’abaturage 387.729 barimo abagabo 184.782 bangana na 47,7%; mu gihe abagore ari 202.947, bangana na 52,3%.

Imibare yo muri 2024 igaragaza ko 21,79% muri bo bari mu bukene, bavuye kuri 50,4% bariho mu 2018.

Ni mu gihe 23% by’abaturage b’aka karere babaga mu bukene bukabije mu 2018, bagabanyutse bagera kuri 5,4% mu 2024.

Mu myaka irindwi abaturage bo muri Burera bahawe inguzanyo ya VUP y’arenga miliyari 1,3 Frw
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza