Ndahimana Elias ni umugabo w’imyaka 48 umaze imyaka icumi yariyeguriye ubworozi bw’inkoko zitanga icyororo ndetse n’izitanga amagi n’inyama.
Ubu afite ituragiro ritanga imishwi ibihumbi 60 buri cyumweru (ni ukuvuga ibihumbi 240 mu kwezi) mu gihe yitegura kujya ayikuba kabiri zikagera ku bihumbi 120 buri cyumweru, intego ze ngo ni ugufasha Abanyarwanda kubona amagi n’inyama z’inkoko nyinshi kandi zidahenze.
Uyu mugabo atuye mu Kagari ka Sibagire mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana. Yahisemo gukora ubworozi bw’inkoko cyane cyane izishingiye ku gutanga icyororo cy’inkoko z’inyama n’amagi. Kuri ubu atanga icyororo cy’inkoko izwi nka Ross 308 n’indi yitwa Tetra SP.
Ndahimana avuga ko agitangira ubu bworozi mu 2016 u Rwanda rwari rukeneye inkoko nyinshi kuko mbere imishwi yinjizwaga mu gihugu yaturukaga hanze ingana na 85%. Yatangiriye ku nkoko 1000 z’icyororo zigenda zitanga imishwi mike ari na ko na we azongera.
Nyuma yatangije ituragiro ritanga imishwi 10.000 mu cyumweru, mu kwezi bashobora gutanga imishwi ibihumbi 40, ariko bakagorwa no kubona amagi atanga icyororo cyiza.
Izi mashini ni na we wazikoreraga, agenda azamuka gahoro gahoro kugeza ubwo ageze ku mashini zituraga imishwi ibihumbi 60 buri Cyumweru.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ndahimana yavuze ko kuri ubu yavuye ku kororera mu rugo iwe, agura ubutaka bwa hegitari eshatu mu Murenge wa Gishari, aho ahororera inkoko zirenga ibihumbi 15 zitera amagi buri munsi.
Buri cyumweru aba afite aborozi b’inkoko benshi baba bagiye gutwara iyi mishwi kugira ngo bajye kuzikuza bazigurishe hirya no hino.
Ati “Muri ziriya nkoko ibihumbi 15, ubu tugiye kuzongera zigere ku bihumbi 25, zimwe ziba zitera izindi tuzirera kugira ngo zizasimbure za zindi duhore dutanga imishwi myiza yujuje ubuziranenge.’’
Ndahimana avuga ko mu myaka itatu ishize yasabye kuzana mu Rwanda inkoko yitwa Tetra SP Leta. Iyi nkoko ni imwe mu zitanga inyama n’amagi menshi ku buryo iri gutanga umusaruro cyane cyane mu bayiguze.
Ati “Ubu nishimira ko abantu benshi mpaye icyororo na bo babasha kwinjiza amafaranga menshi avuye ku kugurisha amagi cyangwa se ku korora inkoko zitanga inyama. Ni ibintu byiza cyane kuko yaba njye ndunguka nabo bakunguka tugafasha abaturage kubona inyama n’amagi imbere mu gihugu.’’
Ndahimana avuga ko ashimishwa n’uburyo ubworozi bw’inkoko butanga akazi ku bantu benshi, bugatanga amafaranga ku bantu benshi binyuze mu kugurisha imishwi.
Kimwe mu bishimisha Ndahimana ni uburyo imyumvire y’Abanyarwanda igenda ikura bakumva ko kuba inkoko yaribwa mu minsi 45 nta kibazo na kimwe biteye, yavuze ko mbere bagitangira ubu bworozi abenshi bangaga inyama z’izi nkoko bafite imyumvire y’uko ngo bazitera inshinge kugira ngo zikure vuba.
Ati “Iriya nkoko iba yariye neza kandi rwose nta kibazo yateza abantu, turishimira ko iyo myumvire yacitse ubu abantu bari kuzigura ku bwinshi.’’
Ndahimana avuga ko yifuza gukwirakwiza inkoko za Tetra SP mu bantu benshi kuko yasanze ari inkoko zitera amagi menshi kandi zikaba zororwa mu buryo bwo guhabwa ibiryo bike zo zikajya kwitorera ku buryo buri mezi atatu iba ishobora kugurishwa arenga ibihumbi 10 Frw, ku mezi ane igatangira gutanga amagi.
Ndahimana avuga ko ashimira Leta y’u Rwanda kuko yumva abaturage, ikabafasha guteza imbere ibyo bakora kugira ngo umusaruro wiyongere.
Yitanzeho urugero, agaragaza ko Leta yagiye imufasha mu kuzamura umusaruro mu kongera icyororo cye no gufasha abandi kubona inkoko zibahindurira ubuzima.
Kuri ubu Ndahimana akoresha abakozi bahoraho 28, akagira abandi 70 bakorana nawe mu kwamamaza inkoko ze harimo cyane cyane Tetra SP akaba afite intego zo kugira umukozi umwe muri buri murenge uzajya akurikirana abashaka inkoko ze akanakurikirana uko zororwa n’ibyo bakeneye.
Kuri ubu umushwi wa Ross 308 awugurisha 1300 Frw mu gihe umushwi wa Tetra SP awugurisha 1.150 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!