IGIHE

Amerika yifatanyije n’u Rwanda mu birori byo kwibohora, ihamya ko irushyigikiye

0 8-07-2026 - saa 21:17, Jean de Dieu Tuyizere

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije n’u Rwanda mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 32 umunsi mukuru wo kwibohora, zigaragaza ko zirushyigikiye nk’inshuti n’umufatanyabikorwa mu bikorwa biharanira amahoro n’iterambere.

Ubu butumwa bwatanzwe na Sarah Troutman wungiriza Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika, ku wa 7 Nyakanga 2026 ubwo yifatanyaga n’Abanyarwanda kwizihiza uyu munsi mukuru mu birori byabereye i Washington.

Yagize ati “U Rwanda rwagaragarije Isi ibishoboka iyo igihugu gihisemo kwiyubaka aho gusenya. Mu gihe mwizihiza imyaka 32 yo kwibohora, mumenye ko Amerika ibashyigikiye nk’inshuti, nk’umufatanyabikorwa, nk’abo duhuje kwizera ko Afurika yarushaho kugira amahoro n’iterambere.”

Ibi birori byabereye kuri Ambasade y’u Rwanda i Washington byitabiriwe n’abarenga 250 barimo Abanyarwanda baba muri Amerika, abayobozi bo muri Leta, abadipolomate barenga 20, abanditsi, abashakashatsi n’abashoramari.

Sheba Rugege wahagarariye ihuriro ry’imiryango y’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaje ko umunsi wo kwibohora ari umwanya wo guha icyubahiro ingabo za RPA zitanze zitizigama kugira ngo u Rwanda rugire amahoro.

Ati “Uyu munsi, duha icyubahiro abasore n’inkumi b’intwari batanze ubuzima bwabo kugira ngo Abanyarwanda bose babeho mu mahoro, bishyira bakizana kandi bafite agaciro.”

Ibi birori byahuriranye n’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 250 Amerika imaze ibonye ubwigenge, byatangiye tariki ya 4 Nyakanga; ikaba ari na yo tariki ingabo za RPA zatsinze urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana, yashimye iki gihugu kiri kwizihiza ubwigenge, agaragaza ko guhuza iyi tariki biha ibihugu byombi umwanya wo kuzirikanira hamwe agaciro k’ukwibohora, ubudaheranwa no kongera kwiyubaka byabiranze.

Yagaragaje ko ukwibohora k’u Rwanda kwagaruye icyizere mu Banyarwanda, kuba umusingi w’iterambere iki gihugu kimaze kugeraho mu myaka 32 ishize.

Ambasaderi Mukantabana yagize ati “Ukwibohora kwacu kwagezweho binyuze mu kwitanga gukomeye, kwatuyoboye mu cyerekezo cyo kuba sosiyete nziza.”

Yasobanuriye abitabiriye ibi birori ko u Rwanda rukomeje kubakira ku byagezweho muri iyi myaka, mu bumwe, kubazwa inshingano kwa buri Munyarwanda no mu iterambere ridaheza.

Ibirori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora k’u Rwanda byaranzwe kandi n’imbyino n’indirimbo gakondo zaririmbwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda baba muri Amerika; bagaragaza ko bazi umuco nyarwanda nubwo bakuriye mu mahanga.

Ibi birori byitabiriwe n'abarenga 250, byabereye i Washington
Urubyiruko rw'Abanyarwanda ruba muri Amerika rwasusurukije abitabiriye ibi birori
Abajyanama mu by'umutekano muri Ambasade z'ibihugu bitandukanye bitabiriye ibi birori
Amerika yagaragaje ko ishyigikiye u Rwanda nk'inshuti n'umufatanyabikorwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza