Imibare y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amasoko ya Leta (RPPA) cyagaragaje ko kuva mu myaka 10 ishize ikoranabuhanga rya Umucyo E-Procurement System ritangiye, hamaze gutangirwamo amasoko ya Leta 47.325 afite agaciro k’arenga miliyari ibihumbi 10 Frw.
Umucyo E-Procurement System ni uburyo bw’ikoranabuhanga ba rwiyemezamirimo bapiganiraho amasoko ya Leta bidasabye ko bajyana ubusabe bwabo ku biga n’inzego zayatangaje, ahubwo bakabikorera kuri internet.
Iryo koranabuhanga ryatangijwe mu 2016 mu rwego rwo kunoza imitangire y’amasoko ya Leta no kongera umucyo mu kuyapiganira, ahanini bitewe n’uburyo kuyapiganira byagendaga.
Byatumye hatekerezwa uburyo bwarushaho kongera umucyo muri ibyo bikorwa binyuze mu kugabanya guhura kw’abatanga isoko n’abarisaba, kandi buri ruhande rwujuje inshingano zarwo.
RPPA igaragaza ko kugeza ubu Umucyo E-Procurement System ikoreshwa n’inzego n’ibigo bya Leta 1.199 mu gutangaza no gutanga amasoko ya Leta.
Ku ruhande rwa ba rwiyemezamirimo ibigo 18.550 bifite konti kuri Umucyo E-Procurement System, bibasha kureba amasoko atangazwa, gutanga inyandiko zipiganwa no gukurikirana ibyiciro binyuranye by’itangwa ry’amasoko hifashishijwe ikoranabuhanga.
Imibare ya RPPA kandi igaragaza ko ku mpuzandengo buri munsi urubuga rwa Umucyo E-Procurement System rusurwa n’abagera kuri 450 hashingiwe ku bafitemo konti ariko hari n’abandi bawusura bashaka kureba gusa batari ibigo cyangwa ba rwiyemezamirimo.
Umuyobozi w’ikoranabuhanga rya Umucyo E-Procurement System muri RPPA, Mukunzi Martin, yabwiye IGIHE uko ubu buryo bukora ndetse n’uburyo burinda amakuru y’ababukoresha.
Ati “Uko bigenda ni uko inzego n’ibigo bya Leta bigiramo konti, zikajya zitangarizwaho amasoko. No kuri ba rwiyemezamirimo ni uko bafungura konti ariko na bo biyandikisha mu izina ry’ikigo aho kuba mu izina ry’umuntu.”
Nyuma yo gufungura izo konti, ikigo cya Leta gitangaza amasoko noneho ba rwiyemezamirimo bagatamgira bakayasura.
Uyapiganira asabwa kuba yujuje ibisabwa harimo ibyangombwa binyuranye no kuba afite ubushobozi bwo gupiganira iryo soko hashingiwe ku cyiciro cy’isoko, agatanga impapuro ze z’ipiganwa ahabugenewe kuri iryo soko kandi mu gihe cyagenwe.
Iyo umuntu amaze gutangamo izo mpapuro z’ipiganwa, nta wundi ushobora kuzigeraho cyangwa ngo abe yazifungura mbere y’umunsi wagenwe.
Mukunzi ati “Buri soko ryose riba rifite igihe rizamaraho kigenwa n’amategeko, amenshi ni iminsi 21 yo gupiganwa. Nyuma y’icyo igihe impapuro z’ipiganwa ziba zatanzwe haba haragenwe umunsi wo zifungurirwa mu ruhame, noneho zose zikifungura muri system buri wese akabona ibikubiyemo ku buryo uwatsinze ari we uhabwa isoko nta zindi nzira biciyemo. Icyakora gutsinda si ukuba watanze igiciro kiri hasi gusa, ahubwo iyo hari ibyangombwa biburamo na bwo ntushobora kuritsindira.”
Umucyo E-Procurement System inakoreshwa mu gusubiza isoko ku isoko mu gihe ikigo cyangwa urwego rwaritanze rusanze nta wujuje ibisabwa waritsindira.
RPPA igaragaza ko Umucyo E-Procurement System wagize uruhare mu korohereza ba rwiyemezamirimo, by’umwihariko abato, mu kubaha amahirwe yo gupiganira amasoko ya Leta mato.
Ni amasoko atarengeje agaciro ka miliyoni 200 Frw, aho imibare yerekana ko kuva mu 2022 kugeza ku wa 30 Kamena 2026, ba rwiyemezamirimo 9.515 bahawe amasoko adasaba uburambe bwasabwaga mbere, hashingiwe kuri ayo mahirwe bashyiriweho n’amategeko.
Ni umubare wazamutse cyane ugereranyije n’igihe kiri hagati ya 2017 na 2022, kuko icyo gihe ba rwiyemezamirimo 5.010 bato bonyine ari bo batsindiye amasoko kuko nta mwihariko bari bagashyirirwaho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!