Abaturage 11 bacukuraga amabuye y’agaciro mu kirombe giherereye mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, bahuye n’isoko y’amazi menshi arabaganza batatu baheramo, mu gihe abandi umunani bakuwemo bajyanwa kwa muganga.
Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Ukwakira 2026 bibera mu Mudugudu wa Kinihira mu Kagari ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Ntagwabira Oswald, yabwiye IGIHE ko abaguye mu kirombe ari abakozi ba Rwinkwavu Mining Cooperation isanzwe icukura amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe n’amategeko.
Yavuze ko ubwo bari mu kirombe bageze ahantu hari isoko bituma amazi abaganza aba menshi bamwe arabakubita barayasoma abandi babasha gukurwamo, abandi baburirwa irengero.
Ati “Abantu umunani ni bo twabashije gukuramo basomye amazi menshi tubasha kubatwara ku bitaro abandi batatu bari basigaye inyuma bashobora kuba baragiye bayoba amazi akabageraho. Twaraye dufatanyije na Polisi kubashakisha ntitwababona, n’ubu muri iki gitondo twabyukiyemo, Polisi igiye kuzana imodoka zikamura amazi kugira ngo dukomeze tubashakishe.’’
Gitifu Ntagwabira yasabye abacukura kugira amakenga mu gihe cyose bageze ahantu kure kandi babona hashobora gutera ikibazo, anasaba ibigo bicukura amabuye y’agaciro kujya babanza bagakora inyigo mbere yo koherezayo abakozi. Yavuze ko kandi bagikurikirana ngo barebe niba iyi kampani icukura amabuye y’agaciro niba ifite ubwishingizi bw’abakozi.
Mu baheze muri iki kirombe harimo umugabo w’imyaka 25, undi w’imyaka 26 ndetse n’umusore w’imyaka 23 kuri ubu ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego bazanye imashini nyinshi kugira ngo zikomeze zishakishe abo baturage.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!