IGIHE

Centrafrique yungutse abasirikare 566 bashya batojwe na RDF

0 10-08-2026 - saa 17:43, Jean de Dieu Tuyizere

Abasirikare bashya 566 binjiye mu Ngabo za Repubulika ya Centrafrique (FACA) nyuma yo kurangiza amahugurwa y’ibanze ya gisirikare bari bamaze amezi atandatu bahabwa n’Ingabo z’u Rwanda.

Hari kandi abandi 104, barimo ba suzofisiye, barangije amezi ane y’amahugurwa ajyanye n’akazi kabo. Aya mahugurwa yose yatanzwe n’abarimu ba RDF ku bufatanye na FACA.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Kassaï kiri mu Murwa Mukuru Bangui, wayobowe na Perezida wa Repubulika ya Centrafrique akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu, Faustin-Archange Touadéra.

Witabiriwe kandi n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi, Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Centrafrique, Kayumba Olivier, abayobozi bakuru ba Leta ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu bya gisirikare muri iki gihugu.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika ya Centrafrique, Gen. Zéphirin Mamadou, yahaye ikaze aba basirikare bashya, avuga ko bagiye gufatanya na bagenzi babo mu kurinda ubusugire bw’igihugu.

Gen Mamadou yashimye Perezida Kagame ku bufatanye bwa gisirikare u Rwanda rufitanye na Repubulika ya Centrafrique, avuga ko bwatanze umusaruro mwiza.

Ati “Uyu muhango urashimangira isozwa ry’icyiciro cya gatanu cy’amahugurwa yatanzwe n’abarimu b’Ingabo z’u Rwanda, hagamijwe cyane cyane gukumira ibikorwa by’abahungabanya amahoro. Nta gushidikanya ko ubumenyi mwungutse muri aya mahugurwa buzagira uruhare mu kurinda igihugu n’abaturage bacyo.”

Gen Maj Vincent Nyakarundi, yavuze ko iki gikorwa cyerekana ubwitange, imyitwarire myiza n’umurava byaranze abahuguwe mu gihe cyose cy’amahugurwa.

Yongeyeho ko bigaragaza ko biteguye gukorera igihugu mu buryo bw’umwuga, banarangwa n’indangagaciro n’inshingano bahawe nk’abasirikare, bafite ubumenyi buhagije bwo gukora akazi kabo neza.

Aya mahugurwa yakozwe mu rwego rw’umubano ukomeye usanzwe uri hagati ya RDF na FACA, ugaragarira mu bufatanye bwa gisirikare hagati y’ibihugu byombi ndetse no mu bikorwa bihuriweho byo kubungabunga amahoro.

Kuva mu 2020, u Rwanda rufite ingabo muri Repubulika ya Centrafrique, hashingiwe ku masezerano y’ibihugu byombi yo kwifatanya kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’abaturage.

Hashingiwe ku musaruro mwiza ubu bufatanye bwatanze, u Rwanda rwiyemeje gufasha Centrafrique kubaka igisirikare cyayo kugira ngo kigire ubushobozi bwo kuzuza inshingano kandi kirusheho gukora kinyamwuga.

Mu Ugushyingo 2025, Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda yatangaje ko RDF yari imaze gutoza abasirikare bato 2409 ba Centrafrique hamwe n’abandi 300 bo ku rwego rwa suzofisiye.

Abasirikare bashya 566 binjiye ku mugaragaro mu Ngabo za Repubulika ya Centrafrique
Perezida Faustin-Archange Touadéra na Gen Maj Vincent Nyakarundi bitabiriye uyu muhango
Umuhango wayobowe na Perezida wa Repubulika ya Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra
Abasirikare bashya 566 binjiye ku mugaragaro mu Ngabo za Repubulika ya Centrafrique (FACA) basabwe gukora kinyamwuga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza