IGIHE

Bazi ikoranabuhanga ariko Imibare n’indimi byabaye ingume: Isuzuma ku Banyeshuri bo mu Rwanda

0 9-09-2026 - saa 07:48, Mutangana Elie

Ku nshuro ya mbere u Rwanda rwitabiriye kimwe mu bizamini bikomeye ku Isi bipima ubushobozi bw’abanyeshuri gusa hari ikintu kimwe cyagaragaye gishobora gutekerezwaho byihariye.

Imibare igaragaza ko abanyeshuri bo mu Rwanda bakoresha ibikoresho by’ikorabuhanga cyane ariko mu bundi bumenyi bakwiriye kugira nko mu mibare, siyansi n’indimi bukaba bushidikanywaho.

Ni ukuvuga ko bamara igihe kinini ku kirahuri cya telefone cyangwa mudasobwa ariko ibyo bahakura bigakomeza kuba mbarwa.

Ibi biri mu byagaragajwe na PISA 2025, isuzuma mpuzamahanga ritegurwa n’Umuryango w’Ubufatanye mu Bukungu, OECD, aho ibyavuyemo byatangajwe ku wa 8 Nzeri 2026, i Kigali .

Muri Raporo, abanyeshuri bo mu Rwanda batangaje ko bakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga ku ishuri amasaha agera kuri 3,2 ku munsi mu bikorwa byo kwiga, kimwe mu bipimo biri hejuru cyane ugereranyije no mu bihugu byasuzumwe.

Ikibazo rero ntabwo gishobora kuba gusa kubona mudasobwa, internet cyangwa ibindi bikoresho; ahubwo ni uko bikoreshwa kugira ngo byongere ubumenyi.

Isuzuma rya PISA 2025 ntiryibanze kuri ibi by’ikorabuhanga gusa, ahubwo ryibanze ku bintu bitatu: Imibare, Siyansi ndetse n’indimi.

Ku banyeshuri bo mu Rwanda babajijwe mu rurimi rw’Icyongereza nka rumwe mu zikoreshwa mu kwigisha mu Rwanda.

Ikindi kandi, abanyeshuri ntibabazwaga nka bimwe bisanzwe tuzi nko "kunywa" aho abantu bafata ibintu mu mutwe gutyo gusa, ahubwo babazwaga ibibazo bigamije kureba niba umwana w’imyaka 15 yashobora gukoresha ubumenyi afite mu mibare, siyansi n’indimi akabukoresha ashaka ibisubizo by’ibibazo biri muri sosiyete arimo.

Gusa muri iri suzuma, amanota n’urwego abana b’ Abanyarwanda bagaragaje ugereranyije n’ibindi bihugu ntibishimishije, ndetse byererekana ko inzego z’uburezi mu Rwanda zigifite umukoro ukomeye.

Mu 2025, ni bwo abanyeshuri barenga 760.000 bo mu bihugu 91 bitabiriye iri suzuma. U Rwanda rwari mu bihugu byari byitabiriye bwa mbere.

Rwahagarariwe n’abanyeshuri barenga 6000 baturutse mu bigo by’amashuri 213: iby’igenga, ibya Leta, ibyo mu cyaro ndetse n’ibyo mu mujyi byose byarahagarariwe.

Amanota Abanyarwanda bagize angana na: 317 mu bumenyi bwa siyansi, 301 mu gusoma no kumva ibyo wasomye mu Cyongereza, na 312 mu mibare, amanota ari hasi cyane ugereranyije n’impuzandengo ya OECD yari 482 muri siyansi, 461 mu rurimi na 463 mu mibare.

Ikindi gihangayikishije ni uko 86,5% by’abanyeshuri bo mu Rwanda basuzumwe bari mu cyiciro cy’abafite ubumenyi buri munsi y’urwego rw’ibanze mu masomo atatu, mu gihe nta munyeshuri wagaragaye mu cyiciro cy’abitwaye neza cyane.

Abanyeshuri bo mu miryango ikennye bihagazeho

Kuba umwana akomoka mu muryango ukennye mu Rwanda ntibyamubujije cyane kuba mu banyeshuri bitwara neza nk’uko bigenda mu bihugu byinshi.

Iyi PISA 2025 yagaragaje ko hari uburinganire mu bumenyi bugaragara hagati y’abanyeshuri bakomoka mu miryango yifashije n’abatishoboye mu Rwanda.

Aba OECD ibita ‘academically resilient students’ abana bahura n’imbogamizi z’imibereho ariko bakabasha guhatana bagatsinda.

Impuzandengo ya OECD kuri iki gipimo ni 11,9%. U Rwanda rwagize hafi inshuro ebyiri iyo mpuzandengo, kandi ruba mu bihugu bine gusa birimo Cambodia, Kenya na Uzbekistan byagejeje nibura kuri 22%.

Ibi bishobora kugaragaza ko hari ibyo u Rwanda rwagezeho mu gutuma amahirwe yo kwiga atagenerwa gusa abafite ubushobozi. Gusa icyita rusange ni uko bose badatsinda ku rwego rushimishije.

Abana b’abakobwa baracyahura n’inzitizi

Hari n’ikindi PISA yagaragaje kidakwiye kwirengagizwa. Mu Rwanda, abahungu batsinze abakobwa mu masomo yose uko ari atatu.

Muri siyansi, abahungu bagize impuzandengo y’amanota 332, abakobwa bagira 306, ikinyuranyo cy’amanota 26.

Mu mibare, abahungu bagize 325, abakobwa 302. No mu gusoma, aho mu bihugu hafi ya byose abakobwa batsinda abahungu, mu Rwanda abahungu bagize 304 ku manota 298 y’abakobwa.

Raporo ya OECD igaragaza ko u Rwanda na Kenya ari byo byagize bimwe mu binyuranyo binini muri siyansi bibogamiye ku bahungu.

Ibi bitanga undi mukoro, kureba niba intambwe yatewe mu kugeza abakobwa mu mashuri iri no guhinduka umusaruro ungana mu myigire.

Icyongereza, undi musozi wo kurira

Hari imvugo ikoreshwa ku mbuga nkoranyambaga ivuga ngo: "English is Englishishing", aho bamwe baba batebya bagaragaza ko uru rurimi rwagoranye kuri bamwe. Iyi mvugo ikoreshwa iyo babonye umuntu ari kuvuga Icyongereza gikocamye.

Ibi bishobora kuba ari byo byabaye kuri aba bana b’Abanyarwanda muri iri suzuma kuko ryagaragaje ko gusoma no kumva Icyongereza ari byo batsinzwe cyane kurusha siyansi n’imibare.

Gusa mu Cyongereza ni ho abakobwa bagerageje kurusha abahungu kuko bari ku kigero cya 3,9%, mu gihe abahungu bari kuri 0,4 %.

Icyakora nzego z’uburezi mu Rwanda zavuze ko icyibazo cy’Icyongereza kiri kuvugutirwa umuti biciye mu gahunda yo guhugura abarimu muri urwo rurimi.

Urebye ni ugutegereza umusaruro wabyo cyangwa hakarebwa niba nta bundi buryo bwakoreshwa.

Mu muhango wo kumurika ibyavuye mu isuzuma wabereye i Kigali ku wa 8 Nzeri 2026, Ministiri w’Uburezi Justin Nsengimana yavuze ko u Rwanda rwakuye amasomo muri iri suzuma ndetse ryanatanze ishusho ku bari mu nzego z’uburezi n’ahari icyuho kugira ngo hatungwe itoroshi mu rwego rwo kuvugurura ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Ati “Iyo turebye uko u Rwanda rwitwaye ntabwo turi aho twifuza. Ibyavuye muri iri suzuma ni byo tugiye kwigaho kugira ngo tubyumve neza. Tugomba kureba uko abana basubije ndetse n’uko amashuri yaduhagarariye yitwaye ku buryo tugomba kumenya icyo tugomba gukora”

Ministiri Nsengimana yakomeje asobanura ko u Rwanda rwitabiriye iri suzuma rya PISA 2025 kugira ngo rurusheho kujya rufata imyanzuro ishingiye ku makuru ndetse n’ibimenyetso.

Ku wa 17 Nzeri, u Rwanda ruzakira inama izwi nka PISA Regional Dialogue, aho ibihugu bitanu bya Afurika byitabiriye PISA 2025 bizicara bikarebera hamwe umusaruro wavuye muri iri suzuma kugira ngo barebe icyo bagomba gukosora n’ibyo kwigiranaho.

Ibi biganiro kandi bizatumirwamo ibindi bihugu byo ku yindi migabane byitwaye neza ndetse n’ibindi byagaragaje amavugurura muri PISA 2025 kugira ngo bigire inama ibyo muri Afurika ku kuntu byakwiminjiramo agafu.

Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, yagaragaje ko u Rwanda ruri kuvuguta umuti w'Icyongereza nkene kiri mu banyeshuri b'Abanyarwanda
Hagaragajwe ko abana b'Abanyarwanda bakoresha ikoranabuhanga ariko kumenya icyo ribabarira bikaba ingorabahizi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza