IGIHE

Abanyeshuri ba ILPD biyemeje guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

0 30-06-2026 - saa 18:56, Theodomire Munyengabe

Abayobozi, abanyeshuri n’abakozi 160 b’Ishuri Rikuru Ryigisha Rikanateza Imbere Amategeko (ILPD), basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi, mu Karere ka Nyamagabe, biyemeza kurushaho kurwanya abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ukuri biboneye kudakwiye kugibwaho impaka.

Byabaye ku wa 29 Kamena 2026, ubwo umuryango mugari w’iri shuri wasuraga uru rwubutso, mu rwego rwo kunamira Abatutsi ibihumbi 50 bishwe muri Jenoside bahashyinguwe, ndetse no kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bijyanye n’amasomo y’amategeko biga.

Umusozi wa Murambi uriho urwibutso, uri mu cyari Perefegitura ya Gikongoro, ikaba yararanzwe n’ubwicanyi bwibasira Abatutsi guhera mu 1963, kuko icyo gihe Abatutsi basaga ibihumbi 20 bahiciwe, bamwe bakajugunywa mu mugezi wa Mwogo.

Mu 1994, byabaye imperuka ku Gikongoro, ubwo Abatutsi basaga ibihumbi 40 bakusanyirizwaga aharimo hubakwa ishuri ry’imyuga bavuye mu zari Komini Karama, Kinyamakara, Mudasomwa na Nyamagabe, bose bakahicirwa.

Nyuma yo kwicishwa inzara n’inyota iminsi myinshi, Abatutsi bajugunywe mu byobo 14 byacukuwe n’imashini zakoraga imihanda, nyuma bashinyagurirwa n’Ingabo z’Abafaransa zari mu cyiswe Zone Turquoise zahashyize ibibuga by’imikino y’intoki zikajya zibakinira hejuru.
Umukozi wa MINUBUMWE, ukorera ku Rwibutso rwa Murambi, Muberuka Léon, yasobanuye ko uru rwibutso rufite umwihariko wo kuba rubitse amateka afatika y’ibimenyetso bya Jenoside, yafasha urubyiruko by’umwihariko abiga amategeko, kuko ari bo bo kuzamura ijwi mu muryango mpuzamahanga.

Ati “Aha hari imibiri 1200 ikiri ahabona, igifite ibice by’imibiri, bose bari mu byumba 24, kandi baracyari uko bagiye bicwa, harimo abateze amaboko bakingira umutwe, abari gutakamba, harimo abana, urubyiruko, abagabo, abagore n’abakuze. Ni ibihamya bifatika by’uko Jenoside yakozwe kandi ko yari yateguwe.”
Dr. Sibo Gahizi Yves, impuguke mu mategeko mpuzamahanga mpanabyaha akaba n’umwarimu n’umushakashatsi muri ILPD, yavuze ko gusura urwibutso rwa Jenoside ku rubyiriko rwiga amategeko, ari igikorwa cyiza kuko bibakora ku mutima, bakahavana ingamba zo gukumira urwango iyo ruva rukagera, bityo ntibabe barebera ikibi aho bagera hose dore ko harimo n’abanyamahanga.

Ati “Aba ni abanyamategeko, bakaba n’abashakashatsi kandi bagera henshi, aho bazajya iwabo, hari uburyo bwinshi bazanyuramo bamenyekanisha ubumenyi bungukiye mu rwibutso, babonye amateka ya Bucyibaruta Laurent na Simba Aloys bigaga mu ishuri, ubu bavuye mu bitabo bagiye aho ibyo bintu byabereye. Byatumye bajyana intego yo kubivuga hose, hari abavuze ko bazabyandika muri blogs, n’ahandi.”

Kamukama Mark wiga muri ILPD,wo muri Uganda yagize ati ‘‘Nabyiboneye neza Jenoside yakorewe Abatutsi yarabaye. Ubu ntawe uzongera kungisha impaka cyangwa ngo ashake kunyobya, kuko ukuri nakwiboneye ku Rwibutso rwa Murambi.”

Umugwaneza Peace yavuze ko utava i Murambi maze ngo wihanganire kumva abavuga ibihabanye n’ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko na we agiye gushyira imbaraga mu guhangana n’abayipfobya.

Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr. Muyoboke Karimunda Aimé, yavuze ko uru rugendo ari ubundi buryo bwo kwigisha, kuko biri mu byongera guha ireme ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko iki gikorwa kibaye kandi mu bihe bya ngombwa, kuko ubu mu Karere k’Ibiyaga Bigari hakomeje gututumba ingengabitekerezo ya Jenoside, bityo urubyiruko rukaba rukwiye kongera kwibutswa ko nta keza k’amacakubiri.

Ati “Ubu imvugo zishimangira ingengabitekerezo zongeye kuzamuka mu Karere, kandi hari urubyiruko rubirimo, hari n’abandi batabisobanukiwe, abandi ni abo mu bihugu bya kure batabimenye. Ni ukugira ngo aba bose batubere abambasaderi bajyana ubutumwa bwo kurwanya ivangura, kurwanya ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi.”

Dr. Muyoboke, yakomeje avuga ko urwego rw’ubutabera bwatsinzwe cyane mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko abajandarume, aba-OPJ, abacamanza, abashinjacyaha n’abandi bagaragaye mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bateshutse kurinda abicwaga nyamara ari bo bari bagize urwego rwagombaga gukumira ikibi mu muryango w’abantu, ibituma abari mu butabera ubu bagomba kumva ko bafite inshingano zo kugarura agaciro k’uru rwego.

Uretse Urwibutso rwa Murambi, ILPD n’abayigize, baheruka gusura Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi mu myaka ishize, ndetse n’Urwibutso rwa Court d’Appel rwa Ruhengeri.

Abanyeshuri ba ILPD basobanuriwe amateka y'ibyabereye i Murambi
Amwe mu mazina ya ba ruhagwa bahekuye iyari Perefegitura ya Gikongoro
Kimwe mu byobo byajugunywemo Abatutsi bari bamaze kwicwa i Murambi
Aha bamwe mu biga muri ILPD barimo basobanurirana amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi i Murambi
Abanyeshuri basomaga amateka yanditse ku nkuta z'urwibutso basobanukirwa ibyabaye mu Rwanda
Hari bamwe banyuzagamo bagafatwa n'amarangamutima, bagenzi babo ndetse n'abaganga, bakababa hafi
Gusura Urwibutso rwa Murambi, wabaye umwanya wo kwibukiranya amateka yavamo amasomo yo kwigisha abacyiga muri ILPD
Mu biganiro byatangiwe muri ILPD nyuma yo gusura Urwibutso rwa Murambi, abanyeshuri bagaragaje ibyiyumviro byabo
Mu Rwibutso rwa Murambi hanagaragara amwe mu mafoto y'abana bato bishwe bahorwa kuba Abatutsi nyamara bo batanabizi
Abayobozi ba ILPD bunamiye Abatutsi basaga ibihumbi 50 bashyinguwe mu Rwibutso rwa Murambi
Nyuma yo gusura urwibutso, habaye ikiganiro muri ILPD, abanyeshuri bagaraza ibyo bungutse n'ingamba batahanye
Umuryango mugari wa ILPD wunamiye Abatutsi bishwe muri Jenoside bashyinguwe mu Rwibutso rwa Murambi
Abanyeshuri ba ILPD basuye u Rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi
Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr. Muyoboke Karimunda Aimé, yanditse ubutumwa bw'ihumure mu gitabo cy'abashyitsi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza