IGIHE

Abantu 80% bahabwa ubutabazi bw’ibanze hifashishijwe imbagukiragutabara mu Rwanda baba bakoze impanuka

0 27-07-2026 - saa 18:17, Ntabareshya Jean de Dieu

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutabazi bw’Ibanze mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr. Sindikubwabo Jean Nepomuscene, yagaragaje ko mu bantu 50 bahabwa ubutabazi bw’ibanze buri munsi hifashishijwe imbangukiragutabara, abagera kuri 40 baba bakoze impanuka zo mu mahanda bingana na 80%.

Yabigarutseho ubwo yaganiraga na Televiziyo Rwanda, aho yagaragaje ko batanga ubutabazi bw’ibanze buri munsi ku bantu 50. Yagaragagaje ko muri izo mpanuka nibura izisaga 98% ziba zatewe na moto.

Yakomeje ati “Usanga rero muri izo mpanuka zo mu muhanda ziba, moto iza ari iya mbere mu guteza imbanuka. Muri za mpanuka rero abantu 50 dutwara ku munsi 40 baba bazize impanuka zo mu muhanda.”

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SSP Emmanuel Kayigi, yasobanuye ko impanuka zo mu muhanda ahanini ziterwa no kutubahiriza amategeko yawo.

Ati “Hari imodoka zifite utugabanyamuvuduko, ugasanga baducomoye, bafite ukuntu babyangiza. Ari utwaye moto ugasanga ari ku muvuduko ukabije. Umuvuduko ni kimwe mu bintu biza ku isonga mu guteza impanuka. Abashoferi, iyo ujya gukora ikosa, jya ubanza utekereze wibuke ko ugiye gukora ikosa kandi rishobora kugira ingaruka.”

Impanuka zo mu muhanda zikomeje guhitana abantu, abandi bagakomereka, nko ku wa 19 Nyakanga 2026, abantu icyenda bapfiriye mu mpanuka yaturutse ku kugongana kw’imodoka ya Toyota Hiace itwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ndetse n’ikamyo yari itwaye abantu babiri.

Abantu 80% bahabwa ubutabazi bw’ibanze hifashishijwe imbagukiragutabara baba bakoze impanuka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza