Yabigarutseho ubwo yaganiraga na Televiziyo Rwanda, aho yagaragaje ko batanga ubutabazi bw’ibanze buri munsi ku bantu 50. Yagaragagaje ko muri izo mpanuka nibura izisaga 98% ziba zatewe na moto.

Yakomeje ati “Usanga rero muri izo mpanuka zo mu muhanda ziba, moto iza ari iya mbere mu guteza imbanuka. Muri za mpanuka rero abantu 50 dutwara ku munsi 40 baba bazize impanuka zo mu muhanda.”

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SSP Emmanuel Kayigi, yasobanuye ko impanuka zo mu muhanda ahanini ziterwa no kutubahiriza amategeko yawo.

Ati “Hari imodoka zifite utugabanyamuvuduko, ugasanga baducomoye, bafite ukuntu babyangiza. Ari utwaye moto ugasanga ari ku muvuduko ukabije. Umuvuduko ni kimwe mu bintu biza ku isonga mu guteza impanuka. Abashoferi, iyo ujya gukora ikosa, jya ubanza utekereze wibuke ko ugiye gukora ikosa kandi rishobora kugira ingaruka.”

Impanuka zo mu muhanda zikomeje guhitana abantu, abandi bagakomereka, nko ku wa 19 Nyakanga 2026, abantu icyenda bapfiriye mu mpanuka yaturutse ku kugongana kw’imodoka ya Toyota Hiace itwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ndetse n’ikamyo yari itwaye abantu babiri.

Abantu 80% bahabwa ubutabazi bw’ibanze hifashishijwe imbagukiragutabara baba bakoze impanuka
Abantu 80% bahabwa ubutabazi bw’ibanze hifashishijwe imbagukiragutabara baba bakoze impanuka