Abantu nibura 15 bamaze kwicwa mu bitero by’u Burusiya byagabwe muri Ukraine, harimo 10 bishwe na misile zaguye ahari imurikagurisha ry’ikoranabuhanga rya (drones) hafi y’Umurwa Mukuru Kyiv.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yanditse ku mbuga nkoranyambaga avuga ko abantu bagera ku 100 bakomerekeye muri icyo gitero cyabaye ku manywa ahari iri murikagurisha.
Ku rundi ruhande abantu batanu bishwe n’ibice by’ibisasu by’u Burusiya mu Mujyi wa Sloviansk uherereye mu Burasirazuba bwa Ukraine.
Ikindi gitero Ukraine yabaye mu ijoro cyahitanye abantu batandatu, abandi 26 barakomereka mu Mujyi wa Kirov mu Burusiya, ahari ku birometero birenga 1.000 uvuye ku ikotaniro.
Nyuma y’ibitero byagabwe hafi ya Kyiv, ubwoba bwari bwose bw’uko umujyanama wa Minisiteri y’Ingabo ya Ukraine, Serhiy Beskrestnov uzwi nka Flash, ndetse na Lyuba Shypovych wagize uruhare mu guteza imbere ikoranabuhanga rikoreshwa n’ingabo za Ukraine, baba bagizweho ingaruka.
Nyuma y’icyo gitero, bombi banditse ku mbuga nkoranyambaga bemeza ko bari amahoro. Beskrestnov yavuze ko atagiye muri icyo gikorwa kubera impungenge z’umutekano.
Umuvugizi w’Ingabo zirwanira mu Kirere za Ukraine, Yuri Ihnat, yabwiye televiziyo ya Ukraine ko icyo gitero cyakoreshejwe misile eshatu za rutura, imwe gusa akaba ari yo yasenywe.
Abantu enshi barakaye cyane kubera iki gikorwa cy’imurikabikorwa cyateguwe kandi cyari cyasakajwe ku mbuga nkoranyambaga.
Perezida Zelenskyy yavuze ko iperereza kuri icyo gitero ryatangiye, mu gihe Umushinjacyaha Mukuru wa Ukraine yavuze ko hari gushakwa uwafashe icyemezo cyo gukora icyo gikorwa ndetse n’ingamba z’umutekano zari zashyizweho.
Iki gitero cyabaye nyuma y’amasaha make Ukraine igabye ibitero ku ruganda rwo mu Mujyi wa Kirov ndetse no ku bubiko buri mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Burusiya.
Zelenskyy yavuze ko “kimwe mu bigo by’ingenzi bya gisirikare” byo muri Kirov gitanga ibikoresho by’indege na misile bikoreshwa mu bitero bigabwa kuri Ukraine ari cyo cyibasiwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!