Inama y’Igihugu y’abana (NCC) yatangaje ko kuva mu 2012 gahunda ya Tubarere mu Muryango itangijwe, hakibarurwa bagera 892 batarabona imiryango ibakura mu bigo byakira imfubyi.
“Tubarere Mu Mu ryango” ni gahunda yatangijwe mu 2012 hagamijwe gufasha umwana gukurana uburere bwiza akomora ku muryango, ishyirwa mu bikorwa hafungwa ibigo birera imfubyi zihabwa indi miryango yo kuzifasha gukurana ubwo burere.
Umukozi ushinzwe gahunda ya Tubarere mu Muryango mu Nama y’Igihugu Ishinzwe Abana (NCC), Esperance Uwicyeza, yabwiye The New Times ko kuva iyi gahunda itangijwe, abana 3044 aribo babonye imiryango ibakura mu bigo byakiraga imfubyi.
Ati “Iyi gahunda yatangiye nyuma y’igenzura ryakozwe na Leta y’u Rwanda ifatanije n’imiryango itari iya Leta, rikagaragaza ko hari abana 3323 barererwaga mu bigo 33 biri mu Turere 19. Kugera mu Ukuboza 2017, hari abana 892 bari batarabona ababakira bitewe n’uko hari ibigo bimwe byamenyekanye nyuma kuko bitari byariyandikishije.”
Uwicyeza yasobanuye ko mu bigo 33 byareraga imfubyi harimo ibigera kuri bine byamenyekanye nyuma y’igenzura na ho ibisaga 25, abana byareraga bose basubijwe mu miryango ku bufatanye n’abafashamyumvire n’abakozi bashinzwe imibereho myiza bagera kuri 68 babihuguriwe.
Mu rwego rwo kugenzura niba intego za Tubarere mu Muryango zigerwaho, hashyizweho abantu bashinzwe gukurikirana imibereho n’uburenganzira bw’abo bana bitwa ‘Inshuti z’Umuryango’ zigera ku 29 674 mu gihugu hose, byibuze buri mudugudu, ugira batatu bagizwe n’abagabo babiri n’umugore umwe.
Uwicyeza yavuze kandi ko hakiri imbogamizi zigikeneye gukorerwa ubukangurambaga kugira ngo intego z’iyi gahunda igeze kuri 90% ishyirwa mu bikorwa zigerweho 100%, zirimo imyumvire mibi cyane cyane abantu bagira ku bana bana bafite ubumuga bakabuza uburenganzira bwo kwiga.
Umuyobozi w’Umuryango ufasha abantu bababaye witwa Health Development Initiative, Dr Aphrodis Kagaba, yavuze ko kurerera abana mu muryango ari igitekerezo cyiza, ariko ko hagikenewe gukora ubukangurambaga, abantu bakumva neza agaciro bifite.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!