Abahanga mu gikoni bagera kuri 30 bakora muri restaurant na hoteli zitandukanye mu Rwanda basangijwe ubumenyi, amateka, umuco n’ubuhanga bigize amafunguro gakondo yo mu Buyapani, ndetse bakangurirwa kuyakundisha abantu.
Ni igikorwa cyabaye ku wa 24 Nyakanga 2026, cyateguwe n’Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda ku bufatanye na Kigali Marriott Hotel ndetse n’ikigo giteza imbere ibiribwa byo mu Buyapani, JFOODO.
Umuhanga mu kwigisha guteka amafunguro yo mu Buyapani yasobanuye amateka y’imitekere gakondo y’Abayapani, izwi nka ‘Washoku’ agaragaza ko iyo mitekere yabayeho guhera mu myaka yo mu 1800.
Mu 2013, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere uburezi, siyansi n’umuco (UNESCO) ryashyize ‘Washoku’ mu muco w’Isi kubera umwihariko wayo.
Uyu muhanga yagaragaje ko amafunguro yabo arenze kuba amafunguro gusa ahubwo anerekana imibanire myiza hagati y’imiryango, kubaha ibinyabuzima n’ibindi.
Muri iki gikorwa, umutetsi wa Ambasade y’Abayapani mu Rwanda, yerekanye uko bategura amwe mu mafunguro gakondo agize Washoka aho amenshi akorwa mu biva mu nyanja.
Mu mafunguro yerekanye harimo Suchi z’amoko atandukanye arimo umuceri urimo ibirungo gakondo, ubumbiye mu ifi idatetse ikasemo agace gato. Ubwoko yerekanye ni ubukoze mu ifi ya salmonds, squid na shrimp; zose ziribwa ari mbisi.
Indi ndyo yerekanywe ni Sashimi, na yo igizwe n’amafi mabisi arimo tuna, salmonds na squid, aho akatwamo uduce duto akarishwa soy sauce.
Herekanywe Tempura. Iyi ni ubwoko bw’ifi buzwi nka shrimp, bashyira muri batter (ikoze mu ifarini, amagi, n’amazi), bigatekwa mu mavuta. Byateguranywe n’ibibiringanya bitetse mu mavuta byabanje gusigwa batter.
Uyu mutetsi kandi yarekanye imwe muri ‘starter’ zikunzwe cyane mu Buyapani, yitwa Osuimono. Ni isosi ikorwa mu bimera byo mu Buyapani, bitogoswa bigashyirwamo tofu na karoti.
Yagaragaje kandi inzoga ikorwa mu muceri yitwa ‘sake’, ibamo alcohol iri ku rugero rwa 15%.
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Nakajo Kazuya, yagaragaje ko mu gutegura iki gikorwa hari hagamijwe guteza imbere umuco w’Abayapani wo guteka no gusabana.
Ati “Iyo umuntu ariye neza aranezerwa, rero twashakaga kubigisha uko bateka amafunguro yo mu Buyapani kugira ngo bamenye kuyateka neza, bajye biyumva nk’uko twiyumva iyo dufata ariya mafunguro. Ikindi kwari kubereka ko ibikoresho bakenera gukoresha muri aya mafunguro na byo biboneka kandi hano.”
Umuyobozi w’igikoni muri Kigali Marriott Hotel, Adil Shaikh, yagaraje ko ibikorwa nk’ibi biba bikenewe kugira ngo biyungure ubumenyi.
Ati “Abantu dukora mu gikoni duhora twiga kugira ngo turusheho kunoza ibyo dukora no guha abatugana ibihe byiza tubaha amafunguro atetse neza nk’uko iwabo bayateka. Ibi biba ari ingenzi, cyane ko ya mafunguro wari usanzwe ufiteho ubumenyi, uhura n’umuntu uhugukiwe mu kuyateka akakungura ubumenyi.”
Nina Kagenza utanga serivisi yo gutekera abantu yagaragaje ko iki gikorwa cyamwunguye ubumenyi kandi azakoresha mu kazi ke.
Ati “ Ntabwo uba uzi ngo umuntu uzaguhamagara ni umuntu uturuka mu kihe gihugu, biba ari byiza ko umenya guteka n’ibiryo by’ahandi ndetse n’umuco ubiri inyuma kugira ngo wumve agaciro k’amafunguro ugiye gutegura.”
Nyuma y’iki gikorwa, hari hateguwe n’umugoroba w’amafunguro yo muri Asia wabereye muri Kigali Marriott Hotel.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!