Ubuyobozi bw’uruganda rwa Spiro Rwanda, bwatangaje ko mu rwego rwo kwagura ibikorwaremezo, bugiye gufungura izindi sitasiyo nini (mega stations) eshanu i Kigali, zifite ubushobozi bwo kongera umuriro muri batiri nyinshi icyarimwe, ndetse bakomereze no mu ntara.
Ibyo babigarutseho mu kiganiro ubuyobozi bwa Spiro Rwanda bwagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 2 Nyakanga 2026.
Ni ikiganiro cyibanze ku ngingo zinyuranye zirimo ishusho y’urwo ruganda n’ibyo ruteganya gukora mu iterambere ry’ubwikorezi bukoresha amashanyarazi.
Umukozi ushinzwe ibikorwaremezo muri Spiro Rwanda, Rubanda Felix, yavuze ko kugeza ubu bafite sitasiyo zo kongeramo umuriro mu turere 30 twose tw’Igihugu ku buryo umuntu ashobora kuva i Kigali akajya mu cyerekezo ashaka nta kibazo cy’umuriro agize.
Ati “Usanga hari impaka ku kwibaza ngo ari ibikorwaremezo n’ibinyabiziga hakwiye kubanza iki. Twe twiyemeje kubanza kubyubaka mu gihugu hose kuko bizatuma abantu benshi boroherwa no gukoresha moto zacu. Ubu dufite sitasiyo 311 mu gihugu hose ariko inyinshi ziri muri Kigali kuko ari ho hari abamotari benshi.”
Yagaragaje ko n’ubushobozi bwo kongera umuriro muri batiri bwazamutse kuko ubu bashobora kongera umuriro muri batiri zigera kuri 11.100 icyarimwe.
Yongeyeho ko hari gahunda yo kongeramo izindi sitasiyo nini eshanu muri Kigali mu gihe kitarenze icyumweru, zirimo iya Kinamba, Kanombe, Kimironko na Batsinda, aho imwe muri zo izaba ifite ubushobozi bwo gushyira umuriro muri batiri 800 icyarimwe.
Izo sitasiyo nini zizaba zisanga izindi eshatu ari zo iya Gikondo, iya Nyamirambo n’iri Sonatubes ziherutse gufungurwa zifite ubushobozi bwo gushyira umuriro muri batiri ziri hagati ya 350 na 380 icyarimwe, mu gihe izisanzwe nto zifite ubushobozi bwo gushyira umuriro muri batiri 36 icyarimwe.
Rubanda yavuze ko iyo gahunda itazagarukira aho kuko hari ibindi bice biteganyijwe gushyirwamo sitasiyo nini ndetse no mu ntara, ku buryo intego ari uko nta mumotari uzajya urenza iminota itatu kuri sitasiyo ategereje batiri.
Aho ni ho yanagarutse ku kibazo cy’abibaza niba Spiro ishobora gukora batiri imarana umuriro umunsi wose, avuga ko batiri zihari ubu zigenda hagati ya kilometero 85 na 100.
Ati “Ntabwo twahakana ko hari batiri ishobora gukoreshwa umunsi wose kuko nk’iz’imodoka zishobora kugenda kilometero 1.000. Ariko bitewe n’aho ikoranabuhanga rigeze bene izo modoka ziba zifite igice kinini gishyirwamo batiri nyinshi.”
“Kuri moto ho, kugira ngo twongere ubushobozi bwa batiri kugeza aho yamara umunsi wose, byasaba kuyigira nini kandi yaremerera moto ku buryo ishobora no kutabasha kugenda. Gusa ntitwicaye, tuzakomeza kuzana izifite ubushobozi burushijeho nko kugera ku bilometero 150 na 200 gutyo.”
Agaruka ku gitera imirongo miremire y’abamotari bategereje batiri, yavuze ko ahanini byatewe n’intambara yo muri Iran yatumye batiri bari baratumije zitinda kuhagera.
Yongeyeho ati “Hajemo n’ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati. Abakoresha moto zacu bariyongereye dusanga sitasiyo zari zihari zitagihaza abamotari.”
Ku kibazo cya batiri zikuramo umuriro, Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Spiro Rwanda, Ngabire Chaton, yavuze ko byatewe n’izo bigeze gutanga umwaka ushize zitabanje gushyirwamo umuriro ngo zuzure ariko bamaze kubona icyo kibazo barazisubirana.
Ku birebana n’abamotari bavuga ko bishyuzwa amafaranga ngo bahabwe batiri zuzuye cyangwa bazibone vuba, ubuyobozi bwa Spiro bwavuze ko iyo yaba ari imyitwarire itemewe, busaba abamotari kujya batanga amakuru ku bakozi babigiramo uruhare kugira ngo babihanirwe.
Muri rusange Spiro ifite batiri zirenga ibihumbi 50, ndetse mu minsi iri imbere uyu mubare uzongerwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!