IGIHE

Ifoto y’Umunsi: Minisitiri w’Uburezi yahuye na mwarimu wamwigishije mu mashuri abanza

0 14-12-2023 - saa 16:22, Akayezu Jean de Dieu

Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yifurije umunsi mwiza abarimu bo mu Rwanda by’umwihariko uwamwigishije mu mashuri abanza.

Ku wa 14 Ukuboza 2023, ni bwo u Rwanda rwizihije Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abarimu ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Abarimu dukeneye mu burezi twifuza’.

Ni umunsi abantu by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga bashimira abarimu babigishije, bababwira ko ari ab’agaciro ndetse ibyo bagezeho byinshi ari bo babikesha.

Minisitiri Twagirayezu na we ni umwe mu bagaragaje amarangamutima ku mbuga nkoranyambaga aho yasangije abamukurikira ifoto igaragaza umwarimu wamwigishije mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwa X [Twitter] yagize ati “Uyu munsi turizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abarimu! Turashimira cyane abarimu mwese […] uyu munsi ndibuka Mwarimu Epiphanie, wanyigishije mu wa Gatandatu w’amashuri abanza kuri École Primaire de Kibuye.”

Minisitiri Twagirayezu yabwiye IGIHE ko mu 2001, ari bwo yigaga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza, aho yigaga ku Ishuri ribanza rya Kibuye [École Primaire de Kibuye].

Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yifurije umunsi mwiza abarimu bo mu Rwanda by’umwihariko uwamwigishije mu mashuri abanza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza