IGIHE

Ifoto y’umunsi

0 1-02-2017 - saa 10:52, IGIHE

Bitewe n’iterambere rigenda rifata intera, hari ibintu by’umuco Nyarwanda bigenda bisa n’ibyibagirana ku buryo usanga rumwe mu rubyiruko rwo muri iki gihe rutabizi.

Kugosora ibintu (ibihingwa), ni uburyo bukoreshwa mu gufasha umuntu gukura imyanda mu buryo bwihuse mu bihingwa biba byasaruwe. Akenshi muri iki gikorwa hifashishwa urutaro cyangwa inkoko (soma inkooko), ibikoresho bigaragara gake cyane mu bice by’abasirimu.

Iterambere rituma rumwe mu rubyiruko cyane urwo mu mijyi usanga ruba rutazi gukoresha ibyo bikoresho bitewe n’uko ingo nyinshi zisigaye zikoresha abakozi bo mu rugo, ari nabo bashobora gukora imirimo irimo no gutora imyanda mu biribwa baba bagiye guteka, nubwo nabo bakoresha amasahani manini (isiniya).

Ubwo yari mu gikorwa cya Tembera u Rwanda cyateguwe na RDB, Miss Kwizera Peace yagaragaye agerageza kugosora ikawa akoresheje inkoko

Ifoto: Mahoro Luqman

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza