Polisi y’u Rwanda iri kwizihiza imyaka 25 ibayeho. Muri Kamena 2000 nibwo yavutse nyuma yo guhuza inzego eshatu zarimo Gendarmerie Nationale yakoreraga muri Minisiteri y’Ingabo, Polisi ya Komini yakoreraga muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Abagenzacyaha (Judicial Police Inspectors) bakoreraga muri Minisiteri y’Ubutabera.
Muri iyo myaka, Polisi y’u Rwanda yubatse ubushobozi bukomeye guhera mu bakozi, ni ukuvuga Abapolisi bagira uruhare mu gucunga umutekano mu Rwanda bakanarenzaho bakajya gutanga umusanzu hanze yarwo.
Abo bapolisi bafite ibikoresho bigezweho bifashisha mu kazi kabo ka buri munsi. Ibyo byose ni ibifasha amashami ya Polisi yose, buri imwe mu rwego rwayo. Ibi bikoresho, muri iki gihe byifashisha ikoranabuhanga rigezweho kandi byose bijyanye n’igihe.
Nk’ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi, rifite ubwato bugezweho bukoranye ikoranabuhanga rihambaye bushobora gutwara abantu cyangwa se kujya gutanga ubutabazi mu mazi magari.
Ubwo bwato bukoranye za camera ziba zishobora gufata amafoto, bufite amatara aba amurika ahantu hose ku buryo niba hari ubutabazi bugiye gutangwa, butangwa neza nta nkomyi.
Abapolisi bacunga umutekano wo mu mazi, bafite kandi ibikoresho byihariye bibafasha nko kwibira hasi mu mazi bakajya gushaka ikintu runaka cyangwa se bakajya gutabara nko mu gihe umuntu yaba yarohamye.
Usibye ibyo, Polisi icunga n’umutekano mu kirere yifashishije indege za kajugujugu ziba zishobora kugenda zigenzura ahantu hatandukanye, zigafata amafoto, ku buryo zahita ziyohereza ku bandi bakamenya ikibazo cyangwa se ikintu runaka kiri hasi.
Tukivuga ku ndege, reka tugaruke kuri drones, indege nto zitagira abapilote. Ziri mu zifashishwa cyane magingo aya na Polisi y’u Rwanda mu gihe iri gucunga umutekano no kubungabunga ituze ry’abaturarwanda.
Ukuriye ishami rikoresha drones muri RNP, CIP Félicien Kanamugire, yabwiye IGIHE ko drones Polisi ikoresha, zikora imirimo inyuranye ariko zose zihuriye cyane cyane ku gucunga umutekano.
Ati “Hari izifite umuvuduko mwinshi, zigenda ibilometero bigera ku 100 ku isaha, zifite ubushobozi bwo kumara mu kirere amasaha ane zitaragaruka kongerwaho umuriro. Zifite camera zitanga amashusho yereka umuntu uri kuzikoresha uko byifashe ako kanya.”
Hari ubundi bwoko bumara mu kirere igihe gito, bufite camera zishobora kureba nijoro, zishobora gucana amatara maremare ikintu cyose kikaboneka.
Ati “Ifite ubushobozi bwo kuba yareba n’umuntu wihishe munsi y’ibiti. Urabona nko mu ishyamba rya Nyungwe, ifite ubushobozi bwo kureba uwo muntu ndetse ikaba yaguha n’umubare…Ifite n’ubushobozi bwo kureba ikinyabiziga, ku buryo igikurikira kugeza aho umuntu ashaka.”
Izo drones zirimo izishobora kwifashisha mu bukangurambaga, kuko zifite indangururamajwi zishobora gushyirwamo ubutumwa runaka, zikagenda zivuga.
Polisi irateganya kongera izindi drones mu zo ifite zirimo izishobora kuzimya inkongi y’umuriro ku buryo zizajya zifasha imodoka zizimya umuriro mu gihe inyubako iri ahantu hejuru cyane hatagerwa n’imodoka.
Ati “Hari igihe hazazamuka inzu ndende ku buryo imodoka dufite uyu munsi zitazabasha kuhagera. Izo drones zizajya zihagera.”
Hari n’izindi drones Polisi iteganya kwakira mu mezi abiri ari imbere, zishobora kwifashishwa mu guhosha imyigaragambyo, ku buryo zazajya zibasha kumisha amazi cyangwa se irangi ndetse no gufata amafoto mu gihe hari abantu bateraniye ahantu mu buryo butemewe.
Polisi ifite kandi ibindi bikoresho byifashishwa nko mu gutegura ibisasu. Ibyo birimo ahanini za robots zigezweho ziba zishobora gutahura ibisasu, zikabitegura umupolisi atahakandagiye.
Gusa mu gihe bibaye ngombwa, ifite n’ibikoresho bishobora kuba byakwifashishwa n’umupolisi ubwe, akajya gutegura ibisasu ahantu runana.
Ukuriye umutwe ushinzwe gutegura ibisasu muri Polisi y’u Rwanda, CIP Joseph Biziyaremuye, yavuze ko izo robots zirimo izitwa “Robotics Security dogs” zishobora gutahura ibisasu n’imiti ihumanya, zigatanga amakuru ku muntu uyikoresha uba uri mu modoka yabugenwe.
Ati “Hari indi robots ikoreshwa mu gutegura ibisasu, ishobora kwinjira ahantu hose, ikinjira mu nzu, igasaka. Ifite ubushobozi bwo gutegura ibisasu cyangwa se ikintu cyaketsweho guteza abaturage akaga… ifiteho n’imbunda ku buryo ishobora kurasa icyihebe mu gihe ikibonye.”
Polisi y’u Rwanda kandi ifite ishami rikoresha imbwa mu gucunga umutekano. Ni imbwa zitanga umusanzu mu gusaka, mu gutahura ibiyobyabwenge, ibisasu n’ibindi yatojwe.
Magingo aya, Polisi ifite umushinga wo gutangira kubwaguza imbwa, ikazitoreza bitabaye ngombwa ko yongera kujya gucirira imbwa hanze nk’uko bigenda.
Iyo ugeze ku bikoresho byifashishwa n’abapolisi batoza izo mbwa, uhabona ibikoresho byose byo kwa muganga kuva ku bifata amaraso bikayapima n’ibindi.
Ubu ubushakashatsi bwakozwe, bugena ko imbwa ikurikiranwa, kuva ibwegetse, kugera igihe ibwaguye. Iyo ibwaguye ikibwana kidashyitse, hari ibikoresho gishobora gushyirwamo kugeza igihe cyagenwe, wagereranya na couveuse ku ikoreshwa ku bantu.
Iyo ikibwana gikuze, gitangira gutozwa, kikitabwaho kugeza no ku myitozo ngororamubiri kiba kigomba gukora umunsi ku wundi.
Mu bindi bikoresho Polisi y’u Rwanda ifite harimo ibyifashishwa mu gutatanya abantu mu gihe cy’imyigaragambyo, birimo ibifaru bishobora gutwara Abapolisi, imodoka zishobora gutandukanya abigaragambya zikanamisha imyuka iryana mu maso cyangwa amazi aho bari.
Hari ibindi bikoresho byifashishwa mu gucunga umutekano wo mu muhanda bihera kuri moto, imodoka, za camera z’ubwoko bwose n’ibindi.
Hari kandi ibikoresho byabugenewe kandi bikoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gusaka, ku buryo umubare munini w’abantu ushobora gusakwa bitagombeye ko umupolisi agenda abakoraho.
Hagati aho kandi mu 2002, ubwo Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryari rigitangira, ryari rifite imodoka imwe gusa mu gihugu hose, cyane ko ryavutse mu bihe bigoye igihugu kikirwana no kwigobotora ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze imyaka umunani ibaye.
Ubu rifite amakamyo menshi aba aparitse mu bice bitandukanye by’igihugu harimo n’afite ubushobozi bwo kuzimya inkongi mu magorofa maremare kuko ashobora no kuzimya inzu ifite metero zirenga 50 z’uburebure ndetse ashobora no gutabara abantu baheze mu nyubako ndende.
Nko mu Mujyi wa Kigali, hari hari ikamyo ihari iba iri kuri UTC, i Remera naho hari ihaba, mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro naho hari amakamyo ashobora gutanga umusanzu. Kacyiru ku cyicaro cya polisi naho hari amakamyo agomba kunganira andi hirya no hino mu gihe havutse inkongi ikabije.
Amafoto: Kwizera Herve
Video: Sage Igena
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!