Mu mafoto y’umunsi twabateguriye kuri uyu munsi, harimo iya ACP Rutikanga Boniface atwaye igare. Ni Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda aho yari mu bukangurambaga bwa Turindane Tugereyo Amahoro bwakorewe mu Karere ka Kayonza ku wa 9 Mutarama 2025.
Abari aho bishimiye kubona ACP Boniface Rutikanga anyonga igare risanzwe rimenyerewe nka ‘matabaro’, bamwe begura telefone zabo bafata amafoto n’amashusho bizababera urwibutso.
Ku Butaka butagatifu i Gahanga
I Gahanga hari agace kitwa “Ku butaka butagatifu” kari kuzamukaho inyubako nyinshi mu buryo budasanzwe. Abantu benshi batahaherutse biragoye ko bakeka ko ahahoze ari ibihuru, ubu hari inyubako zigezweho.
Amafoto: RNP, Alain Manzi, Salomon Nezerwa, Fidele Nzayisingiza
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!