IGIHE

Ku myaka 11 akora robots, porogaramu na 3D printing, akanakina karting: Ubuhanga bwa Salomon Kabera

0 16-09-2026 - saa 11:46, Tuyishimire Umutesi Celine

Mu gihe abana benshi b’imyaka 11 baba bagitangira kumenyera gukoresha mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, Salomon Gasare Kabera we amaze gutera indi ntambwe, aho arikoresha mu guhanga ibisubizo bigamije korohereza abantu ubuzima.

Uyu mwana akora ibikorwa bitandukanye birimo gukora robots, porogaramu z’ikoranabuhanga na 3D printing, ndetse akanakina umukino wo gusiganwa ku modoka nto uzwi nka karting.

Kabera yavuze ko yatangiye gukunda gukora robots akiri muto, nyuma yo kubona uburyo iri koranabuhanga rishobora kwifashishwa mu gukemura ibibazo abantu bahura na byo.

Ati “Najyaga mbona abantu bakora robots zifasha abantu, nanjye numva nshaka kuzitangira gukora kugira ngo mfasha abantu.”

Mu byo amaze gukora harimo robot ishobora kumenya ko umuntu yinjiye mu cyumba, igahita icana amatara.

Ati “Imwe muri robots nakoze ni iyo winjira mu cyumba ikabimenya, igahita icana amatara. Indi imeze nk’imodoka, aho uteranya ibikoresho bitandukanye, ugashyiraho amapine, ikagenda.”

Yakoze urubuga yise ‘Tuganire’

Kabera ntabwo agarukira kuri robots gusa. Afite n’urubuga yise Tuganire, rugamije gufasha abantu kohererezanya ubutumwa, mu buryo avuga ko bujya gusa n’ubw’izindi porogaramu zirimo WhatsApp.

Umwihariko ashaka kuri uru rubuga ni uko amakuru y’abarukoresha yabikwa kandi agacungirwa mu Rwanda.

Kabera avuga ko igitekerezo cya Tuganire cyaturutse ku butumwa yumvise bwa Perezida Paul Kagame, yashishikarizaga Abanyarwanda kurushaho kwikorera ibisubizo by’ikoranabuhanga aho gukomeza gushingira ku bikorerwa hanze.

Ati “Igitekerezo cyo gukora Tuganire nagikuye kuri Nyakubahwa Paul Kagame, ukuntu yakomeje kubaza ngo kubera iki dukomeza gukoresha ibintu byo hanze aho kugira ngo twikorere ibyacu, abandi na bo bazabikoreshe? Ni ho igitekerezo cyavuye, mfata umwanzuro wo gukora urubuga rwitwa Tuganire rufasha abantu kuvugana.”

Byinshi mu byo Kabera akora biracyari ku rwego rwo kubigerageza no kubinoza, ariko avuga ko intego ye ari ugukomeza gukora porogaramu na robots zishobora kugira uruhare mu gukemura ibibazo bitandukanye.

3D printing imufasha no kwinjiza amafaranga

Kabera kandi akora ibijyanye na 3D printing, aho akora imitako n’ibindi bikoresho bitandukanye, bimwe muri byo akabigurisha.

Ati “Najyaga mbona abantu bakora ibintu na 3D printing, nka decoration n’ibindi, noneho nsaba papa ko yangurira iyo mashini ngo nanjye nige kubikora kuko nabonaga ari byiza.”

Ibi bituma atiga ikoranabuhanga gusa, ahubwo anatangiye kumenya uburyo ibyo akora bishobora kuvamo ibikorwa byinjiza amafaranga.

Inzozi zo kugera muri Formula One

Usibye ikoranabuhanga, Kabera afite n’impano mu mukino wa karting, umwe mu mikino y’ibanze abanyamwuga benshi bo gusiganwa mu modoka banyuramo mbere yo kugera mu byiciro bikomeye.

Kabera afite inzozi zo kuzagera ku rwego rwo hejuru muri motorsport, ndetse akifuza ko yazahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Formula One.

Icyakora, agaragaza ko imwe mu mbogamizi ahura na zo ari uko mu Rwanda hakiri ibikorwaremezo bike bya karting byamufasha gukora imyitozo ku rwego yifuza.

Biteganyijwe ko azerekeza mu Butaliyani, aho azakomeza amasomo asanzwe, ariko akanahabwa umwanya wo kongera ubumenyi n’ubushobozi muri karting.

Bimwe mu bikoresho byakozwe na Salomon Kabera
Salomon Kabera akora imitako itandukanye akoresheje imashini ya 3D priting
Imwe mu mitako uyu mwana yakoze yifashishije imashini ya 3D printing
Ku myaka 11 ageze kure urubuga rwe rwa mbere yise Tuganire rumeze nka WhatsApp
Salomon Kabera Gasare ni umwana w'imyaka 11 ufite impano zidasanzwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza