IGIHE

Rayon Sports yaguze uwabaye umukinnyi mwiza muri Mali

0 3-07-2026 - saa 23:45, Iradukunda Olivier

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije Issa Djiguiba ukina hagati mu kibuga asatira izamu, akaba ari we wabaye umukinnyi mwiza muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Mali.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 3 Nyakanga 2026, ni bwo Rayon Sports yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo, itangaza ko yungutse umukinnyi mushya.

Issa Djiguiba wakiniraga AS Real Bamako ashobora gukina hagati afasha ba rutahizamu, cyangwa se akanyura ku ruhande rw’ibumoso cyangwa urw’iburyo.

Issa Djiguiba w’imyaka 22, ni we wabaye umukinnyi mwiza mu mwaka ushize wa 2025/26, akaba yari asoje amasezerano yari afite mu ikipe yahozemo. Bivugwa ko yemeye gusinyira Rayon Sports kuko yamuhaye agera ku bihumbi 25$ (miliyoni 36,6 Frw).

Andi makipe yakiniye arimo US Bougouba y’iwabo, akaba akinira n’Ikipe y’Igihugu ya Mali.

Asanze Rayon Sports ifite abandi bakinnyi b’abanyamahanga bashya barimo Ibrahim Djingarey wo muri Niger, Antonio Atisso Kodjo wo muri Bénin, Charles Tchouplaou wo muri Tchad na Matumona Wakonda Kanda wo RDC.

Ni mu gihe Abanyarwanda ari Ndayishimiye Didier, Nshuti Didier, Nisingizwe Christian, Nkundimana Fabio, Nizeyimana Mubarak na Muhoza Daniel.

Abakinnyi ba mbere bageze mu mwiherero wa Gikundiro uri kubera mu Karere ka Gicumbi, dore ko iri kwitegura irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, CAF Confederation Cup n’andi y’imbere mu gihugu.

Issa Djiguiba wabaye umukinnyi mwiza muri Mali yasinyiye Rayon Sports
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza