Kugusha amabere, kuzana impfundiko no gufatwa nk’ibishegabo ni bimwe mu bicantege abana n’abakobwa bashaka gukora umwuga wo gutwara amagare bahora babwirwa, ariko babyimye amatwi ndetse bakomeje urugendo rubageza ku nzozi bafite.
Mu myaka ya mbere byari biragoye kuganira n’umwana muto w’umukobwa ku ndoto ze z’ahazaza ngo akubwire ko azaba umukinnyi unyonga igare, umwubatsi, umukanishi mwiza cyangwa undi muhanga mu myuga itandukanye.
Icyakora ubu ntabwo bikiri ikibazo kuko Leta y’u Rwanda yashyigikiye umwana w’umukobwa uko ishoboye ndetse ubu umwana agaragaza ubuhanga mu rwego runaka agafashwa kugeza akabije inzozi ze.
Ni na cyo cyizere abana bato b’abakobwa batatu bari hagati y’imyaka 15-17 b’i Rubavu bihebeye umukino wo kunyonga igare bafite. Bafashwa mu cyiciro cya mbere cy’umushinga wa Isonga wo kuzamura impano.
Bahamya ko mu ndoto zabo biyumvamo kuzakina umukino wo kunyonga igare ku rwego mpuzamahanga.
Aba bana b’abakobwa mu kiganiro bagiranye na IGIHE ubwo bari bitabiriye ubukangurambaga bwa Minisiteri ya Siporo binyuze muri Porogaramu ya Isonga, bagaragaje ko bafite intumbero zihamye.
Bwabereye mu Karere ka Rubavu. Bwabaga ku nshuro ya kane bugamije gushishikariza abana b’abakobwa kwitabira imikino itandukanye.
Muri ubu bukangurambaga abana b’akobwa n’abahungu barenga 5000 baturutse mu ntara zitandukanye z’Igihugu bahuriye kuri College de Gisenyi Inyemeramihigo bakina imikino itandukanye harimo n’uwo kunyonga igare.
Ingabire Divine w’imyaka 17, wo mu Karere ka Rwamagana ati “Hari amagambo menshi y’urucantege ngo umukobwa watwaye igare amabere ye aragwa, atakaza ubusugi, azana impfundiko ku maguru ndetse hari na ho afatwa nk’igishegabo, ariko imyaka itatu maze muri porogaramu ya Isonga nasanze ibyo bavuga ari ibinyoma.”
Ingabire wifuza kuzanyonga igare akagera ku rwego rw’Isi, avuga ko kuri we umukinnyi w’icyitegererezo ari Tadej Pogačar.
Liza Jehovah Jireh w’imyaka 14 wo mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Kigabiro yavuze ko iyo umwana ashaka kwinjira mu mukino wo gutwara igare abwirwa byinshi bibi by’ibicantege bitandukanye n’ukuri.
Ati “Benshi ku inshuri nanjye bambwiraga amagambo asesereza kubera ko nyonga igare, kandi n’imyumvire itari myiza.”
Liza ni murumuna wa Mwamikazi Jazilla wabaye ikimenyabose ubwo mu 2024 yabaga umugore wa mbere usiganwa ku magare wahagarariye u Rwanda mu Mikino Olempike yari yabereye i Paris mu Bufaransa, arushanwa muri Mountain Bike.
Umwamikazi Joy Cyntia, w’imyaka 15 wo mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rugerero avuga ko ibibwirwa abana b’abakobwa bifuza kwinjira mu mukino wo gutwara igare byose ari ibicantege bidafite ibimenyetso.
Ati “‘Ni gute unyonga igare amabere akagwa? Nta kizahagarika inzozi zanjye zo kunyonga igare mpaka ngeze ku rwego mpuzamahanga.’
Umukozi muri Minisiteri ya Siporo ushinzwe Imishinga, Dr. Niyonsenga Clairon, avuga ko bagitangira porogaramu ya Isonga byari bigoye kubona abana b’abakobwa bitabira umukino wo kunyonga igare.
Ati “Hari bake kubera inzitizi z’ibyo bumvaga babwirwa bibi muri sosiyete, twahisemo kuzenguruka Igihugu hibandwa ku mikino itandukanye tukanaganiriza abana n’ababyeyi, aho dusaba abana kwitinyuka, kuko byose basanze ari ukubeshya kandi hari abitabira siporo ikabateza imbere.”
Akomeza avuga ko mu bana batangiranye hari aho byageze abana b’abakobwa benshi bari baratangiranye bavuyemo, bakurikiranye basanga ari ababyeyi babo babacaga intege.
Icyiciro cya mbere cya Porogaramu ya Isonga kimaze imyaka irenga itatu, cyatangiranye abana 599, abakobwa bangana na 42%. Biteganyijwe ko iyi mibare y’abana b’abakorwa iziyongera mu cyiciro cya kabiri cy’iyi porogaramu bakagera kuri 50%, n’abazayitabira bose bakarenga ibihumbi 2000.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!