IGIHE

Stade Amahoro itigonderwa no kunoza imicungire y’ibikorwaremezo: MINISPOTS yakebuwe

0 6-05-2026 - saa 07:58, Ntabareshya Jean de Dieu

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, yasabye Minisiteri ya Siporo, kugaragaza uburyo bwo gukemura ibibazo bigaragara mu gucunga no kubyaza umusaruro ibikorwaremezo bya siporo biri hirya no hino mu gihugu.

Byagarutsweho kuri uyu wa 5 Gicurasi 2026, ubwo Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko yatangaga raporo ku isesengura rya Politiki y’iterambere rya Siporo yo muri 2020-2030.

Perezida wa Komisiyo, Depite Rubagumya Furaha, yerekanye ko ibikorwaremezo bya siporo bicungwa n’uturere hagaragajwe ko kubyitaho bihenze, kandi ko nta buryo burambye bwo kubicunga no kubibyaza umusaruro.

Yerekanye ko nka Stade Ngoma hari ibyumba 35 birimo n’ibikoresho bidakoreshwa, hari ikibuga cya tennis kiri kuri iyo stade kidakoreshwa, Stade ya Nyagatare hari ikibuga cya Tennis cyangiritse, piste d’athletisme n’intebe z’abasimbura byangiritse mu gihe Stade Umuganda yo, inyubako yangijwe n’umutingito itarasanwa, amatara yari ahari yajyanywe ahandi n’ibindi bikwiye kwitabwaho.

Kuri Stade ya Huye na Kigali Pele stadium, Depite Rubagumya, yavuze ko hari ikibazo cy’amatara acana nijoro mu kibuga cy’umupira aho usanga moteri idakora naho Gahanga Cricket Stadium hari ikibazo cy’uko hakenerwa amazi menshi akoreshwa.

Inteko Ishinga Amategeko kandi yagaragaje ko hari n’ikibazo cyo kuba kuri Stade Kamena, Stade Umuganda, Kigali Pelé Stadium, iya Musanze nta “athletics running tracks” zihari n’ibindi bikorwaremezo by’ibanze usanga bibura.

Mu biganiro Komisiyo yagiranye n’inzego zitandukanye, hasobanuwe ko umurongo Leta yafashe ari ugukangurira abashoramari gushora imari mu bikorwa bya siporo, gucunga ibikorwaremezo byubatswe no kubibyaza umusaruro binyuze mu buryo butandukanye burimo “kwamamaza, uburenganzira bwo kwitirirwa igikorwaremezo (Naming right), “broadcasting” no gukoreramo ubucuruzi.

MINISPORTS yagaragaje ko ikomeje gushaka abikorera bazacunga ibikorwaremezo bya siporo byubatswe bakabibyaza umusaruro.

Inteko Ishinga Amategeko yasabye MINISPORTS gukemura ibibazo bigaragara mu gucunga, gukoresha no kubyaza umusaruro ibikorwaremezo bya siporo.

Muri ibyo bibazo yasabwe gukemura harimo n’igiciro cyo gukodesha ibikorwaremezo bya siporo bigari, ababikoresha bavuga ko bihenze nka Stade Amahoro usanga yigondera umugabo igasiba undi.

Hari kandi ibyumba byinshi birimo n’ibikoresho biri kuri za stade ziandukanye bidakoreshwa, ikibazo cy’imicungire y’amazi y’imvura aturuka ku bikorwaremezo bya siporo, imicungire y’ibikorwaremezo bya siporo biri mu turere n’ibindi.

Yasabye kandi ko Minisiteri izajya iyigaragariza ibyakozwe nyuma ya buri mezi atandatu.

Minisiteri kandi yasabwe ko mu gihe cy’amezi icyenda yaba yamaze gushyiraho uburyo burambye bwo gukora ishoramari (investment strategy) muri siporo bushingiye ku mahirwe ahari.

Yanasabwe kandi ko mu gihe cy’amezi atandatu yaba yamaze gushyiraho uburyo buhamye bushingiye ku bipimo bifatika kandi buhuriweho n’abafatanyabikorwa (amashuri, amakipe, ingaga, abikorera, amarerero ya siporo) bwo gucunga no gukurikirana impano muri siporo n’imikino mu bakiri bato, kugira ngo zigere ku rwego rwo hejuru, zitange umusaruro kandi bafite imyitwarire ikwiye.

Iyo Minisiteri kandi yanasabwe kwihutisha ivugururwa ry’itegeko rigenga imitunganyirize ya siporo.

Inteko yasabye Minisiteri ya Siporo gukemura ikibazo cya Stade Amahoro bivugwa ko ihenze
Inteko Ishinga Amategeko yasabye Minisiteri gukemura ibibazo biri mu micungire ya za stade ziri hirya no hino mu Rwanda
Stade Umuganda iri mu zangiritse bikomeye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza