IGIHE

Umunyamakuru Uwimana Clarisse agiye kwibaruka (Amafoto)

0 19-09-2023 - saa 09:23, IGIHE

Umunyamakuru wa Siporo kuri B&B FM- Umwezi, Uwimana Clarisse, yagaragaje ko we n’umugabo we, Kwizera Festus Jean Bertrand, bitegura kwibaruka umwana w’imfura.

Uwimana Clarisse na Kwizera Festus babana nk’umugabo n’umugore kuva muri Nzeri 2022 aho bakoze ubukwe busanzwe bakanasezerana imbere y’Imana muri Kiliziya ya Sainte Famille.

Mu mafoto Uwimana yashyize ku mbuga nkoranyamabaga ze kuri uyu wa Kabiri, yagaragaje ko umuryango we witegura kwibaruka umwana w’imfura.

Uwimana Clarisse ni umunyamakuru wa siporo ukunzwe mu Rwanda kandi unabimazemo igihe.

Akorera B&B FM Umwezi kuva muri Nyakanga 2020, aho uretse ibiganiro by’imikino no kogeza umupira, akora ikiganiro cy’imyidagaduro bizwi nka “B-Wire”.

Ibindi bitangazamakuru yakozeho birimo City Radio, Contact FM, Flash FM na Vision FM.

Umunyamakuru wa Siporo, Uwimana Clarisse, yagaragaje ko yitegura kwibaruka umwana w'imfura
Uwimana n'umugabo we, Kwizera Festus, bashyize hanze amafoto agaragaza ko bitegura kwakira umwana mu muryango wabo
Uwimana Clarisse na Kwizera Festus basezeranye muri Nzeri 2022
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza