IGIHE

Emmalito yimukiye muri Canada (Amafoto)

0 17-11-2023 - saa 11:42, Nsengiyumva Emmy

Umunyamakuru Emmalito uri mu bari bamaze igihe mu itangazamakuru, yimukiye muri Canada aho asanze umugore we baherutse kurushinga.

Mu kiganiro yahaye IGIHE ubwo yari ageze mu Mujyi wa Toronto muri Canada, yavuze ko yishimiye kuba asanze umugore we, ahamya ko kwihanganira kuba kure ye byari bigoye.

Ati “Imana ishimwe ko mbishoboye, kuba kure y’umugore wanjye byari bigoye.”

Uyu munyamakuru wahagurutse i Kigali ku wa 15 Ugushyingo 2023, yabanje guca i Toronto mbere y’uko akomereza muri Ottawa aho umugore we asanzwe atuye ari naho bagomba kuba.

Murenzi Emmanuel wamamaye nka Emmalito, azwi cyane mu bitangazamakuru binyuranye kuko yakoze kuri Royal TV, aza kwimukira kuri Royal FM mbere y’uko yerekeza ku Isibo TV aho yakoraga ikiganiro cyitwa Chapa Chapa.

Muri Kanama uyu mwaka Emmalito yarushinze na Umwali Liliane.

Emmalito yaherekejwe n'inshuti n'abavandimwe
Icupa rya mbere ryo muri Canada, Emmalito yarisomeye muri Toronto
Emmalito akigera muri Ottawa yakiriwe n'umugore we
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza