Uko urushaho gukunda umuntu ni ko wumva ufite ibitotsi iyo muri kumwe, ariko abantu benshi ntibasobanukiwe ko kugira ibitotsi iyo uri kumwe n’umuntu ari kimwe mu byerekana ko umwiyumvamo cyane.
Iyo uri kumwe n’umuntu ukunda, ibitekerezo byawe biratuza kandi umubiri wawe ugakuraho ubwirinzi butuma uhora witeguye guhangana n’ibiteje akaga. Ni yo mpamvu uzabona uri kumwe n’umukunzi wawe agahita akuryama mu gituza cyangwa ku bibero agasinzira n’ubwo yaba atari ananiwe.
Ntabwo biterwa n’uko yakurambiwe cyangwa adashaka kuganira nawe. Muri iki gihe ubwo abantu bahora bahangayitse kandi bahuze, bituma umubiri wabo uguma mu mimerere ya ‘fight-or-flight response’ aho umubiri uba udatuje kandi bikongera umusemburo wa cortisol utera imihangayiko.
Iyo uri kumwe n’umukunzi wawe umubiri wawe ukora umusemburo wa oxytocin utuma ugira ibyishimo kandi ukumva utuje, maze ukumva ushaka gusinzira. Na Samusoni wo muri Bibiliya niko byamugendekeye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!