Umunyarwandakazi Beatrice Mukamulindwa yabuze irengero ry’abana be batatu kuva mu 1994 ubwo Jenoside yaba mu Rwanda, none yashinze umuryango utegamiye kuri leta uhuza abantu bafite ikibazo nk’icye.
Abana Mukamulindwa avuga ko yaburiye mu Rwanda ni Uwitwa Alain Flavien Mudacumura wari ufite imyaka 12, Aline Ngwinondebe wari ufite 11 ndetse na Nadège Uwase Rwagasana we yaherukaga afite 9.
Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 igahitana abasaga miliyoni, yatanyije imiryango n’abayo. (…)
Umunyarwandakazi Beatrice Mukamulindwa yabuze irengero ry’abana be batatu kuva mu 1994 ubwo Jenoside yaba mu Rwanda, none yashinze umuryango utegamiye kuri leta uhuza abantu bafite ikibazo nk’icye.
Abana Mukamulindwa avuga ko yaburiye mu Rwanda ni Uwitwa Alain Flavien Mudacumura wari ufite imyaka 12, Aline Ngwinondebe wari ufite 11 ndetse na Nadège Uwase Rwagasana we yaherukaga afite 9.
Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 igahitana abasaga miliyoni, yatanyije imiryango n’abayo.
Beatrice Mukamulindwa ni umwe mu batanye n’umuryango we, kuko nyuma y’imyaka 20 nta makuru ayo ari yo yose yaba amabi cyangwa ameza ku bana be uko ari batatu, kuko atazi niba ari bazima cyangwa barapfuye, nk’uko urubuga levif.be rwabyanditse.
Uyu mugore w’imyaka 58, wanaje kubona ubwenegihugu bw’u Bubiligi mu 1999 agira ati “Ubwo indege ya Habyarimana yahanurwaga ku tariki ya 6 Mata 1994, nari maze icyumweru mu Bubiligi. Nari narasize abana banjye kwa nyirarume mu kitwaga Ntyazo, ubu hasigaye ari mu karere ka Nyanza. Sinatekerezaga ko hari icyaba gikomeye.”
Kuva tariki ya 9 Mata 1994, uyu mugore ntiyahwemye gushakisha uko yamenya amakuru y’abana be. Mukamulindwa avuga uburyo bw’itumanaho yakoreshaga butashoboye kumwemerera kugira icyo amenya na cyane ko abantu bahise batangira guhunga abandi bashaka aho kwihisha.
Mu ijwi rituje ati “Kuko nta kindi twari tugishoboye gukora, twarategereje kugeza ubwo twumvise ko jenoside irangiye.”
Ubwo umugabo w’uyu mugore yagarukaga mu Rwanda, nta mwana wabo n’umwe yabashije kubona, uretse umuhugu wa musaza wa Mukamulindwa witwa Christian wari ufite amezi 18, uyu akaba yari umwana wabo babareraga batarabyaye.
Nyamara ntiyabashije kumenya amakuru ya musaza w’umuvandimwe we, ay’abana batatu ndetse n’ay’abishywa be babiri cyangwa se ay’umuryango muri rusange.
Icyakora uyu mugore ngo yaje kumeya amakuru y’uko muramukazi we yapfuye, binyuze mu makuru yatangwaga mu nkiko Gacaca zaciraga imanza abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Mukamulindwa avuga ko akorera ingendo zitandukanye mu Rwanda, muri Congo ndetse no muri Canada, gusa ngo igisubizo ku bana be ntigihinduka ni “Ntitwigeze tubaca iryera.”
Mukamulindwa yizera ko igihe cyose ashobora kuba yabona abana be, na cyane ko hari benshi yagiye yumva babonanye n’ababo nyuma y’igihe kirekire, bityo ntacike intege.
Mu butumwa bwe buri kuri DVD, Mukamulindwa agira ati “Sinshobora guhagarika gushakisha abana banjye kuko bashobora kuba bari ahantu runaka, nzakomeza niruke imisozi nshakisha, kabone nubwo ntazi niba bazaboneka.”
Magingo aya Mukamulindwa ugaragaza icyizere cyo kuzabona nibura umwana we umwe ugihumeka, yashinze umuryango avuga ko uzafasha abafite ikibazo nk’icye yaba mu Rwanda ndetse no ku Isi yose muri rusange.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!