Tuvugishije ukuri, n’ubwo abahungu biruka ku bakobwa babatereta rimwe na rimwe bakabatera indobo, iyo bigeze ku gushaka ikibuga kiricurika, kuko abasore ari bo baba bitezweho gusaba abakobwa ko babana. Niyo mpamvu uzabona abakobwa benshi bifuza gushaka ariko abakunzi babo ntibagire icyo bibwira.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda cyatangaje ko umubare w’abashakana wamanutseho 9,5% mu 2024, aho bavuye kuri 57.880 mu 2023 bagera kuri 52.878 mu 2024.
Nonese ubwo bwoba babuterwa n’iki? Reka nkubwire impamvu eshanu zituma abasore batinya gushaka.
1. Kwitega ibitangaza
Abasore n’inkumi benshi bafite imitekerereze yo kubona umuntu w’inzozi zabo. Kubera kureba filime nyinshi z’urukundo zuzuyemo ibintu bihabanye n’ubuzima busanzwe, bituma bita cyane ku ntenge nke z’abakunzi babo aho kwita ku byiza byabo.
Uku kwitega ibitangaza bituma bareka gushaka kuko baba bumva batarabona umuntu uhuje n’ibyo biteze byose. Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyo muri Amerika cya IFS/Wheatley Institute mu 2024, 44% by’ababwitabiriye bafite imyaka 55 kumanura bavuze ko impamvu batarashaka ari uko bategereje umuntu ukwiye mu gihe 36% gusa ari bo bavuze ko bafite ibibazo by’amafaranga.
2. Ibibazo by’amikoro
Ubushakashatsi bugezweho mu by’imibanire hagati y’abantu, bugaragaza ko umubare w’urubyiruko rukibana n’ababyeyi wikubye kurusha ikindi gihe cyose cyabayeho. Ibyo ntabwo byatewe n’amahitamo y’abakiri bato, ahubwo biterwa n’uko ubukungu bwifashe muri iki gihe.
Ubukode burahenze, kubona akazi byabaye ingume, kandi n’abagafite birirwa bataka ubukene. Ku basore benshi, kuguma mu rugo si umwanzuro ahubwo ni yo mahitamo yonyine bafite.
Muri iki gihe, kubona umugabo udafite amafaranga nta gaciro aba afite. Abasore bari mu kigero cy’imyaka 20 na 30 bahugiye mu kwiga no gufatisha mu kazi ku buryo iyo ubabwiye ibintu byo gushaka bumva ari nko kubikoreza umutwaro. Byahurirana n’uko abakobwa bamwe baba bifuza gukora ubukwe buhenze nk’ubwo babonye ku mbuga nkoranyambaga bikarushaho kubaca intege. Ibyo bituma bumva ko bakwiye gutegereza indi myaka runaka kugira ngo babone kugira igitekerezo cyo gushaka.
Ubundi mu muco nyarwanda, umuryango w’umusore ni wo wamushakiraga uwo bazabana, ukamwubakira, ukamukwera, kandi ukamuha ibikoresho by’ibanze.
Aho iterambere riziye n’umuco ugacika, abasore benshi bakuriye mu migi aho ifaranga ribona umugabo rigasiba undi, kandi nta mitungo barazwe, ahubwo bagomba kwirwariza. N’ubwo bimeze bityo, inkwano yagumyeho kandi gukora ubukwe birushaho guhenda. Ibyo biri mu bituma abasore benshi bahitamo kureka gushaka.
3. Imbuga nkoranyambaga
Imbuga nkoranyambaga zagize ingaruka nyinshi ku mibanire y’abakiri bato n’abakuze. Guteretana byavuye ku kuganira imbonankubone byimukira ku mbuga nka WhatsApp, Tinder n’izindi. N’ubwo byoroshye guhura n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga, biragoye cyane kumenya imico y’umuntu mutari kumwe, kuko abantu benshi bishushanya iyo bari ku mbuga.
Ibyo bituma umubano hagati y’abakundana udakomera ngo bizerane. Nanone guhora uvugana n’umuntu kuri telefone buri munsi, mukandikirana buri saha, bituma urukundo rurambirana vuba, aho kurushaho gushinga imizi.
4. Kudasobanukirwa icyo gushaka ari cyo
Abasore benshi bafite imitekerereze y’uko bazashaka ari uko bamaze kugera ku bintu runaka, nko kubaka inzu, kurangiza Master’s, guhembwa amafaranga menshi, cyangwa ikindi kintu.
Bumva ko gushaka ari intego bagomba kugeraho, aho kubifata nk’icyiciro cy’ubuzima bagomba kunyuramo. Bumva ko bagomba kuba bafite imitungo mbere yo gushaka aho kugira ngo bayishakane n’abakunzi babo.
5. Imyumvire yarahindutse
Gushaka ntabwo bigifatwa nk’uko byafatwaga mu myaka 20 ishize. Hari abasore n’inkumi benshi bumva ko gushaka atari ngombwa kandi ntacyo byabamarira. Kubera ko duhora ku mbuga nkoranyambaga tureba amakuru y’imiryango yatandukanye cyangwa ishyamiranye, bituma benshi batinya gushaka.
Na none abasore ntibakigorwa no kubona umukobwa baryamana kandi akabaha ‘care’ nk’izo bahabwa n’umugore bashatse. Ibyo bituma bamwe batekereza bati, "Kuki wagura inka kandi uturanye n’ikusanyirizo ry’amata na busheri? Ubwo rero bahitamo kugura ku biro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!