Abantu bakunze kuvuga ko iyo ushaka kwihuta ugenda wenyine, ariko washaka kugera kure akajyana n’abandi. Ibyo babivuga bagamije gushishikariza abantu gukorera hamwe no guhuza imbaraga. Ariko ikintu batazakubwira ni uko gukorana n’abantu baguca intege cyangwa batagira icyo bakungura birutwa cyane no gukora wenyine.
Utuzi twinshi dusaba ko abantu bakorana. Ntabwo wakora mu bitaro cyangwa ikigo cy’amashuli uri umwe. N’ubwo bimeze bityo, hari utuzi tudasaba gukorana n’abandi cyane. Niba ukora bene ako kazi, ikinyamakuru cya CareerAdict kikugira inama yo kwimenyereza gukora wenyine kenshi uko bishoboka.
Imvugo natangije igira iti, “Iyo ushaka kugera kure ujyana n’abandi” hari ibintu byinshi yirengagiza. Iyi mvugo yirengagiza ko ushobora kujyana n’abantu mudafite intego zimwe, ubuhanga bungana, umuhati ungana, cyangwa se atari abantu b’abizerwa wakwishingikirizaho. Gukorana n’abantu mudafite intego zimwe birutwa no gukora wenyine, kuko bishobora kugusubiza inyuma aho kuguteza imbere.
Buriya utuzi dusaba gukora ubushakashatsi, guhanga udushya, no gutekereza byimbitse dusaba ko abantu babanza gukora bonyine mbere yo gukorana n’abandi.
Hari ibyiza byinshi byo gukora wenyine. Iyo ukoze wenyine umusaruro wose uvuyemo aba ari uwawe. Gufata imyanzuro birakorohera, kandi ni wowe ugena umuvuduko ukoreraho. Ntiwisanga mu makimbirane atari ngombwa cyangwa ngo utakaze imbaraga ugerageza kumvikanisha abantu. Gukora wenyine bituma urushaho guhanga udushya no kwiga ibintu bishya kandi ukumva unyuzwe n’ibyo ukora.
Umuvuzi mu by’intekerezo w’Umusuwisi, Carl Jung, yasobanuye akamaro ko kuba twenyine abinyujije muri Theory of Individuation. Yizeraga ko kugira ngo umuntu amenye ubushobozi bwe, agomba gufata umwanya akaba wenyine.
Yavuze ko kwitarura abandi bituma dufata umwanya wo gusobanukirwa ibitekerezo, ibyifuzo n’intege nke byacu. Yemeraga ko umuntu aba agomba kumenya kwikorana mbere y’uko amenya gukorana n’abandi. Iyo umuntu akoranye n’abandi mbere y’uko amenya kwikorana, ahinduka igikoresho cyabo kandi ntagire ikintu gishya abungura.
Nta byera ngo de, kuko hari n’ibibi byo kwikorana. Gukora wenyine bishobora gutuma ugira irungu kandi ukarushaho guhangayika. Uba ufite inshingano nyinshi kandi ukabura abantu bakungura ibitekerezo. Iyo ugize ubunebwe ubura ugukebura, bityo akazi kakadindira.
Dore uko ushobora kubigenza kugira ngo byombi bikugirire umumaro. Mbere yo gukorana n’abandi, uba ugomba kubanza kumenya icyo ushaka n’uko wifuza ko gikorwa maze ukabona gusaba abandi ibitekerezo.
Ibyo bizatuma akazi kagira umurongo usobanutse aho kuba mu cyuka gusa. Na none buri wese mu bo mukorana agomba kuba azi inshingano ze n’igihe agomba kuzikorera. Bitari ibyo, gukorana n’abandi nta cyo bizakugezaho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!