Ubushakashatsi bw’Umuryango nyarwanda uharanira kwimakaza ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, umugabo abigizemo uruhare, (RWAMREC) bwagaragaje ko abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ritizwa umurindi n’ikoreshwa nabi ry’ikoranabuhanga.
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryifashishije ikoranabuhanga rigaragara mu buryo butandukanye. Harimo, gusakaza amakuru bwite cyangwa y’ibanga y’umuntu atabizi, abasakaza amafoto cyangwa amashusho y’ubwambure cyangwa y’urukazasoni, harimo abibasira abandi bakabatuka, babandagaza ndetse banababwira amagambo abatesha agaciro cyangwa abatera ubwoba no gukirikirana umuntu bihoraho mu ibanga ku buryo bishobora gushyira umuntu mu kaga.
Iri hohoterwa akenshi ryibasira igitsina gore ariko na bo bari mu byiciro bitandukanye. Abahura n’ibibazo cyane harimo abagore cyangwa abakobwa batanga serivisi za Mobile Money, ibyamamare, abaharanira uburenganzira bw’abandi bagore (feminists) abaryamana bahuje ibitsina n’abandi.
Ingaruka z’iri hohoterwa zigera no ku buzima bwo mu mutwe, bikanagira ingaruka z’igihe kirekire kuko akenshi ibishyizwe kuri internet biba bishobora kugarurwa igihe icyo ari cyo cyose, ku buryo umuntu ashobora kuzahora arwana na byo ubuzima bwose, ndetse bikagira ingaruka ku bo akomokaho n’abazamukomokaho.
Ubushakashatsi bwa RWAMREC bwakorewe ku matsinda y’abantu b’ingeri zitandukanye mu turere tugize Umujyi wa Kigali na Musanze, bugashyirwa hanze muri Mata 2025, bwagaragaje ko hari abarikoresha mu gusenya ubuzima bw’abandi binyuze mu gushyira ku karubanda amashusho, amafoto n’ibindi by’ibanga byerekeranye na bo cyangwa bagenzi babo.
Umwe mu bakoresha imbugankoranyambaga mu Rwanda witwa Pierre, yavuze ko yatandukanye n’umugore we, abwira mugenzi we ibyamubayeho ndetse amwoherereza amashusho amwereka ibyamubayeho kuko umugore yari yasahuye ibyari mu nzu, undi ahita ayashyira kuri YouTube atabisabiye uburenganzira.
Ati “Yubakiye inkuru ku kababaro kanjye, avuga ko nananiwe inshingano zo kwita ku muryango wanjye.”
Ako kanya abantu batangiye gusubiza kuri ayo mashusho kuri YouTube bamwita imbwa.
Ati “Banyise imbwa, bavuga ngo abagabo bose ni bamwe, bakanshinja uruhare mu isenyuka ry’umuryango wanjye. Narababaye cyane ku buryo nashatse no guhunga igihugu. Ntabwo nari nzi ko abantu ari babi bigeze hariya.”
Marrion utanga serivisi za Irembo we yahuye n’ibibazo ubwo yari agiye gufasha umugabo washakaga serivisi zijyanye no guhererekanya ubutaka ariko ihuzanzira riba imbogamizi. Uyu mugabo yatwaye nimero y’uyu mukobwa ngo aze kumwishyura igihe ibibazo by’ihuzanzira bikemukira ariko bivamo ihohoterwa atatekerezaga.
Ku mugoroba umugabo yahamagaye umukobwa ngo ajye gufata amafaranga ku biro bye kuko hari hegeranye, atangira kumubwira ukuntu yamukunze, ndetse ashaka kumwiyegereza ku ngufu ariko umukobwa amwigizayo.
Uyu mugabo agiye kwishyura akoresheje Mobile Money yarengejeho ibihumbi 50 Frw ku yo yagombaga kwishyura ariko umukobwa arayamusubiza, nyuma amubwira ko ari ayo kugira ngo biyunge.
Ati “Byarambabaje kurutaho kuko yamfashe nk’umuntu wakwigurisha.”
Hari abaharanira uburenganzira bisanze mu mazi abira
Carine uri mu baharanira uburenganzira bw’abagore, yagaragaje ko umunsi umwe yanditse ku mbuga nkoranyambaga amagambo yumvaga ari uguharanira uburenganzira bw’abagore bimubyarira ibyago byatumye yumva yanze ubuzima.
Ati “Nabonye umuntu yanditse kuri X ngo nta mugore ukwiye kwigurira inzoga kuko bihabanye n’umuco nyarwanda. Sinashoboraga guceceka. Narasubije nti ’ndi umugore, nshobora kwigurira inzoga nk’uko abagabo babikora. Nakekaga ko ari ibintu byoroshye byo kuvuga ukuri.”
Nyuma yaho uyu mukorwa yahuye n’ibibazo bikomeye birimo kuba aya magambo ye yarakwirakwiye ahantu hose, abantu bafata amafoto ye igihe yari afite imyaka 17, amafoto asa nabi bamwita igicucu n’indaya.
Ati “Banyibasiye bagendeye ku miterere y’umubiri wanjye, by’umwihariko amaguru. Baranditse ngo ‘amaguru yawe manini akomoka ku kunywa inzoga nyinshi’, ibitutsi byarisukiranyaga kandi bikarishye.”
Abantu bakomeje guhimba inkuru zishamikiyeho bageza n’aho bavuga ko mu gihe yari agifite munsi y’imyaka 18 yabyaye umwana nyamara atari byo.
Gusa mu babajijwe harimo n’abavuze ko abantu bashobora kuba bagira uruhare mu bijyanye n’ihohoterwa ribakorerwa binyuze ku ikoranabuhanga yaba irikoresheje internet nk’imbuga nkoranyambaga cyangwa uburyo busanzwe nka telefone zisanzwe, ibyuma bifata amashusho n’ibindi.
Ubushakashatsi bugaragaza ko 60% by’abagore bakoresha internet bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ritizwa umurindi n’ikoranabuhanga, mu gihe 85% babonye imijugujugu iterwa bagenzi babo.
Imibare kandi igaragaza ko abafite imyaka iri hagati ya 18 na 74 barimo 45% bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina binyuze ku ikoranabuhanga.
Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo mu Rwanda [EICV 7] bugaragaza ko 85% by’ingo zirimo telefone, muri zo 34% zikabamo smartphone.
Imibare igaragaza ko Abanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga bigajemo abagabo cyane kuko nko kuri Facebook ababona amatangazo yaho 63,8% ni abagabo, mu gihe abagore ari 36,2%, na ho kuri Instagram abagabo bangana 60,1% na ho abagore ni 39,1%, mu gihe ababona ibishyirwa kuri X barimo abagabo 77,5% mu gihe abagore ari 22,5%.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!