Abagabo bo mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda bibumbiye mu Muryango Fathers’Union basuye, banishyurira abarwayi bahabwaga serivisi z’ubuvuzi mu Bitaro bya Masaka mu Karere ka Kicukiro ariko bakananirwa kwiyishyurira kubera ubushobozi buke.
Ni igikorwa cyabereye mu Bitaro bya Masaka aho Fathers’ Union mu rwego rwa EAR Diyosezi ya Kigali yashyikirije Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Masaka ubufasha bwo kugoboka abarwayi.
Umuyobozi wa Fathers’Union muri EAR Diyosezi Kigali, James Kazubwenge, yavuze ko bafite inshingano yo gushimangira ubufatanye mu bikorwa bishyira imbere ubuzima bw’umuryango kandi ko gufashanya ari imwe mu ntego enye bagenderaho.
Yagize ati “Nyuma yo gutanga miliyoni 1,5 Frw yo kwishyurira mituweli abantu batishoboye muri Gashyantare uyu mwaka mu Karere ka Kicukiro, twongeye gutanga miliyoni 1 Frw yo kugoboka abarwayi 16 bahawe serivisi z’ubuvuzi bakananirwa kwiyishyurira kubera ubukene mu Bitaro bya Masaka. Ubufasha twatanze buzatuma basubira mu miryango yabo bakajya gukomeza ibikorwa by’iterambere.”
Umukozi ushinzwe Imibanire mu Bitaro bya Masaka, Kanyange Yvette, yavuze ko nta murwayi baherana kubera kubura ubushobozi bwo kwishyura serivisi yahawe.
Ati “Ntabwo tujya tubafatirana ngo tubafungire ku bitaro ahubwo baravurwa bakagaraza ubushake bwo kuzishyuramo ariko n’ugaragaje ko atazabishobora na we ntaguma hano mu bitaro. Turamureka agataha akajya gukomeza kwita ku muryango we, ahubwo hakarebwa uburyo butandukanye ibitaro nabyo bitajya mu gihombo.”
Abagabo bo muri Fathers’Union basabwe gukomeza kurangwa n’umutima mwiza wo gufasha abari mu kaga.
Rev. Dr. Emmanuel Gakwaya ushinzwe Imibereho Myiza muri Fathers’Union EAR Paruwasi Remera yasbaye abitabiriye iki gikorwa gukomeza gukora neza no “kwifashisha impano Imana yaduhaye mu gukora icyo idushakaho.”
Ibitaro bya Masaka byakira abarwayi bava mu bigo nderabuzima biganjemo abakoresha mituweli ku kigero cya 99%.
Dr. Niyonkuru Deborah wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Masaka yagaragaje ko hari n’abagana ibi bitaro nta bushobozi bafite.
Yakomeje ati “Hari n’abandi twakira bitunguranye kubera impanuka usanga baba batiteguye mu bushobozi ndetse n’abanyamahanga (abashoferi b’imodoka nini). Rero mu gukenura ibyo bibazo tubifashwamo n’abafatanyabikorwa batandukanye kuko baba bakeneye byinshi harimo kwishyurirwa imiti, ibyo kurya n’ibikoresho bitandukanye byibanze umurwayi akenera.”
Dr. Niyonkuru Deborah yashimiye abagize uruhare mu gushyigikira abarwayi kuko bari bakeneye ubufasha.
Ati “Ndashimira Itorero Angilikani ku bw’umutima w’impuhwe no gufasha abatishoboye kandi ko inkunga itanzwe ifite agaciro kanini.”
Umunya-Nigeria Dr Edet Umoh uyobora Gahunda yo gukorera Ubuvugizi Abatishoboye, Compassionate Advocacy for the Poor Initiative (CAPI), wari uhagarariye abafatanyabikorwa muri iki gikorwa yashimye intambwe u Rwanda rugezeho mu kwita ku buzima bw’abaturage.
Yavuze ko kwita ku batishoboye ko ari inshingano ya buri wese bityo ko bagiye kongera imbaraga mu bikorwa by’ubugiraneza.
Abayoboke ba EAR Remera n’aba Father’sUnion by’umwihariko basabwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro gukomeza umuhate wabo mu bikorwa bihindura ubuzima bw’abaturage, kurwanya igwingira ry’abana no kwimakaza gahunda zihoza umuturage ku isonga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!