Iri zina rihabwa umwana w’umukobwa, rikomoka mu rurimi rw’igifaransa aho risobanura"Ururabo rwiza”. Riri mu mazina yaciye agahigo mu bihe byashize cyane mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa.
Abantu bitwa gutya bakunze kwishimira ibintu byinshi byiza kandi binonosoye mu buzima. Bakunda umuziki bigatuma benshi muri bo bavamo abahanzi beza kuko baba bafite impano mu buvanganzo no gukina ikinamico.
Abitwa gutya, bakunda gutemberera ahantu hatuje, aho babona amahoro menshi no kwisanzura, ariko muri kamere umuntu witwa Rosalie arumvikana, akunda kwiyumvamo ibitekerezo byinshi ariko rimwe na rimwe ahangayikishwa no kumenya inkomoko y’ibitekerezo bye.
Akunze kugorwa no kugenzura amarangamutima ye gusa akishimira kubana n’abantu ndetse akabashimisha gusa hari ubwo akunda kwiheza ndetse akishimira kuba wenyine.
Aba yifuza gusobanukirwa no gukundwa ariko ibyifuzo n’imiterere ye bikamubuza kubona umunezero yifuza. Akunze kandi kubabazwa no kutumvwa neza bitewe n’uko ananirwa gusobanura neza ibitekerezo yifitemo.
Rosalie kandi akunze kugira intege nke ku buryo bishobora gutuma arwara umutima na zimwe mu ndwara z’ubuhumekero.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!