IGIHE

Penelope, izina ry’umukobwa w’umuhanga

0 11-01-2020 - saa 08:47, Ndayikunda Josué

Penelope ni izina rihabwa abana b’abakobwa rifite inkomoko mu rurimi rw’Ikigereki risobanura ‘umufumyi.’

Mu 2001 iri zina ryaje gutumbagira nyuma y’uko umugore ukina filimi ukomoka muri Espagne abaye ikimenyabose.

  Ibiranga ba Penelope

Ubuzima bw’abakobwa bitwa Penelope buratangaje ku buryo rimwe na rimwe ubitegereza ukibaza imibereho yabo ugashoberwa.

Kumara igihe ari bonyine ni byo bibaneza bikanabaha umutuzo no gushyira ubwenge ku gihe no gukora ubusesenguzi ku bintu bitandukanye nk’iyobokamana n’ibigize isanzure.

Ni abahanga cyane kuko bagira imitekerereze iri ku rwego rwo hejuru. Bahora iteka barwana no kugira ngo bamenye umuntu ku buryo bucukumbuye.

Ni abantu bagenda henshi batagamije kwinezeza ahubwo bashaka kumenya ukuri ku bidukikije n’ibinyabuzima bigaragara mu Isi. Ibi bituma baba intyoza mu bugeni n’ubusizi.

Ba Penelope bita ku buzima abantu babayemo cyane cyane abari mu bugoye kuko usanga bakunda gutanga ubufasha ku bameze batyo.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza