Ababyeyi benshi bakunze kwita abana amazina bagendeye ku kuba avugitse neza, agezweho muri iyo minsi cyangwa se yararyumvise ku mwana w’umuturanyi akumva ararikunze nyamara adasobanukiwe impamvu uwo yaryiswe.
Ni byiza ko wita umwana izina rijyanye n’igihe koko kandi rivugitse neza, ariko biba akarusho iyo urimwise uzi igisobanuro cyaryo ndetse n’imwe mu myitwarire ikunze kuranga bamwe mu bitwa iryo zina.
Nasrin ni izina rikomoka mu giperisi risobanura “ururabo rwo ku gasozi”. Mu myitwarire y’uwitwa iri izina, akunze kugira inshuti nyinshi, asabana n’abandi kandi agira impuhwe.
Muri rusange ni umuntu ufite imico myiza kuko mu mivugire ye ndetse n’ibitekerezo bye bikora abantu ku mutima bigatuma bamwishimira.
Akunze kugira amagambo menshi kandi arakundwa, bituma abona inshuti nyinshi ndetse agahura n’abantu mu buryo bumworoheye, akunze gusubiza vuba kandi mu magambo meza, agakunda kwigenga cyane mu gihe agiye gufata imyanzuro.
Nasrin yita cyane ku bantu bari mu bibazo kandi akababa hafi, akunze kandi kugira ubushobozi bwo guhanga udushya akanagaragaza cyane ibitekerezo bye mu bihangano birimo kuririmba cyangwa kudoda.
Gusa amarangamutima ye, ibyiyumviro ndetse no kwifuza kwitondera buri kimwe, kuba inshuti nziza no guharanira ibyishimo bikunze kumubera imbogamizi igihe bisaba ko akora ibintu bisaba ubumenyi, intego ndetse no kugera ku ntsinzi y’ibintu bifatika.
Bitewe no guhora yigengesereye mu byo akora ndetse no kumva iteka yashimisha abantu, bikunze gutuma ahura n’ikibazo cyo kurwara umutwe ndetse n’amaso.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!