IGIHE

Mollie, izina ry’umukobwa uhorana ibyishimo

0 21-01-2020 - saa 07:00, Ndayikunda Josué

Mollie ni izina ry’abakobwa rikomoka mu Kilatini aho risobanurwa ngo ‘inkombe y’uruzi”, rikaba rinafitanye isano n’irindi zina ryo muri Ireland ryitwa Molly.

Mu kinyejana cya 19 iri zina ryari mu 1000 akunzwe kurusha ayandi ku Isi, gusa uko iminsi yagiye ishira igikundiro cyaryo cyagiye kigabanuka.

Mu kinyejana cya 21 iri zina ryongeye kwigarurira imitima y’abatari bake dore ko nko muri Ireland ya Ruguru riri mu 100 ya mbere akunzwe kurusha ayandi.

Australie, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni ibindi bihugu usanga Mollie riri guhabwa abana benshi.

  Ibiranga ba Mollie

Ba Mollie ni abakobwa b’abanyembaraga bafite ubumuntu butuma bahora bishimye bakanarangwa no kugira amarangamutima. Ni abanyempano mu bijyanye n’ubugeni, ibi bigatuma kunezeza abandi bitabagora.

Ibinezaneza bihora biranga aba bakobwa bituma umubare munini w’abantu bumva bahorana nabo, bimwe bita mukushi ntiwabibona kuri ba Mollie. Kubera guhorana ibyishimo n’udukorwa baba bakora hari ababita abana.

Aba bakobwa ni abo kwizerwa, bakunda abantu, kandi bo babaho ubuzima bw’uyu munsi ntibahangayikishwa n’iby’ejo. Ni abahanga mu kwisobanura mu bandi, bakanakunda kuba bagaragara mu bikorwa byinshi bitandukanye.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza