Magnifique ni izina rishobora guhabwa abana b’abakobwa n’ab’abahungu. Rihabwa abantu bifitemo impano yo kuvugira mu ruhame kandi bifitiye icyizere, bigatuma babasha kwigarurira abandi biboroheye.
Ba Magnifique bakunze kugaragara bishimye kandi bakaba ipfundo ry’ahari kubera ibirori runaka kuko aribo baba bahanzwe amaso.
Abafite iri zina bakunzwe kurangwa no gusobanura ibintu bikomeye ariko bakabivuga mu magambo yorohereza buri wese kubyumva.
Ba Magnifique barangwa no gufasha abandi kugaragara mu bikorwa byo gufasha kandi bagakunda ibintu bituganye.
Ni abantu bitwara igihe gito ngo batahure imico y’abandi kandi barakazwa n’uko abantu badaha agaciro ibikorwa byabo byiza.
Magnifique agaragara nk’umuntu muto ugereranyije n’imyaka ye ndetse agakunda imyambaro myiza n’imikufi kandi bakamenya gutebya.
Ba Magnifique bakunze kuba abanyamuziki, abanyabugeni, abanditsi n’abarimu. Ibara ry’amahirwe kuri bo ni Violet, mauve naho umunsi w’amahirwe wabo ukaba ku wa Kane.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!